Amakuru mashya Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza igenda ishyira ahagaragara (amakuru y’ubutasi mu ntambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya), avuga ko Uburusiya butazigera buhagarika imirwano ngo niyo haba mu gihe cy’ubukonje, kuko Uburusiya bumaze igihe bwigwizaho ibisasu byo mu bwoko bwa misile biraswa n’indege.
Icyo cyegeranyo kivuga ko Uburusiya bubyegeranya mu rwego rwo kugira ngo buzabikoreshe mu ntambara muri iki gihe cy’ubukonje bukabije.
Ibi bisasu byakoreshejwe ku wa 7 Ukuboza 2023 mu bitero byagabwe i Kyiv, mu murwa mukuru wa Ukraine.
Ministeri y’ingabo mu Bwongereza ivuga ko bigamije gushegesha amasoko atanga ingufu z’amashanyarazi ariko ibyegeranyo by’ibanze byerekana ko Ukraine yashoboye gushwanyuriza mu kirere byinshi muri byo.
Bigaragara ko ibyahaguye byangije ibintu bike n’kuko iki cyegeranyo cya Ministeri y’Ingabo y’Ubwongereza kibitangaza. Gusa kivuga ko hari umusivili umwe byahitanye.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com