Mu ijoro ryakeye , Uburusiya bwateye Ukraine bwifashishije indege zitagira abapirote(drones)zo mu bwoko bwa Shahed , ariko umunani mu icyenda zarashwe nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023.
Nk’uko bitanganzwa n’Umwe mu bakuriye igisirikare cya Ukraine, Sergei Naev abinyujije kurubuga rwe rwa Facebook, yavuze ko drone imwe yarasiwe mu kirere cy’intara ka Kyiv mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Naho amadrone abiri yo yarasiwe mu ntara ya Dnepropetrovsk nk’uko bitanganzwa n’umukuru w’ubutegetsi bwa gisirikare muri iyo ntara , Sergei Lysak abinyujije ku rubuga rwe rwa Telegram.
Ibi bibaye nyuma yaho mu ijoro ryo kuwa gatanu ahagana kuwa gatandatu mu gitondo, Ukraine yamaze amasaha atandatu ihangane n’amadrone aho igisirikare kirwanira mu kirere cyatangaje ko 74 kugeza kuri 75 yari yoherejwe mu kirere . Aho ubutegetsi bwa Ukraine bwavuze ko aricyo gitero cyari kinini kuruta ibyabanje , aho cyibanze cyane mu murwa mukuru wa kyiv.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com