None tariki 15 Werurwe 2024, Uburusiya bwatangiye amatora y’umukuru w’igihugu mu gihe Ukraine yongereye ibitero ku mupaka.
Umuvugizi wa deparitema ya Leta muri Amerika, yunze mu ry’Uburusiya ko bwatangiye gutora kuri uyu wa Gatanu.
Ni amatora agamije kongerera Perezida Vladimir Putin uburambe bwa manda y’imyaka itandatu ku buyobozi. Ukraine ifata aya matora nka “baringa” ikaba aho yanatangije ibitero mu ntara zo ku mipaka.
Umwe mu bayobozi i Moscou yaburiye abirushya ngo bakore imyigaragmabyo mu gihe cy’amatora ya Perezida hagati y’itariki ya 15 n’iya 17 z’uku kwezi kwa Gatatu. Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, bahamagariye abantu gukora imyigaragambyo ku cyumweru.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko Uburusiya buvuga ko amatora azerekana ko igihugu gishyigikiye byimazeyo ibitero byabwo kuri Ukraine kandi ko ibiro by’amatora byamaze gutegurwa ku butaka bufitwe n’Uburusiya.
Mbere y’amatora, Ukraine yagabye ibitero byayo byo mu kirere ku ntara z’Uburusiya ziri hakurya y’umupaka ibihugu bisangiye.
Amakuru aturuka ku mvaho avuga ko ibiro by’amatora byafunguye mu kigobe cya Kamchatka mu burasirazuba bw’Uburusiya Saa Mbiri za mu gitondo ku isaha yo mu Karere kuri uyu wa Gatanu.
Byitezwe ko bzaifunga Saa Mbiri z’ijoro kw’isaha ya GMT ku cyumweru, i Kaliningrad. Aha ni aho Uburusiya buhana imbibi n’ibihugu bya Polonye na Lituwaniya.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com