Igisirikare cya Congo kirashinja umutwe wa M23 kutubahiriza amasezerano y’i Nairobi, Luanda ndetse n’imyanzuro iherutse gufatirwa i Bujumbura , asaba guhagarika imirwano , mu gihe uyu mutwe uvuga ko ibivugwa ari imvugo z’uburyarya zikomeje gukoreshwa na Leta kuko ngo icyo ukora ni ukwitabara mu gihe ugabweho igitero.
Umuvigizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru ,Colonel Ndjike Kaiko Guillaume yatangaje ko M23 yita kandi RDF (ingabo z’u Rwanda) kenshi yarenze ku mategeko yo guhagarika imirwano, avuga ko ubwo abakuru b’ibihugu bya EAC bari I Bujumbura , umunsi ukurikiyeho uyu mutwe wagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Congo i Tuonane hafi ya Karenga n’i Rumeti hafi y’umusozi wa Mushaki, ni muri Masisi.
Colonel Ndjike ashinja M23 kurasa ku ndege ya MONUSCO ku cyumweru gishize muri teritwari ya Nyiragongo yaguyemo umusirikare wa Africa y’Epfo “nk’ikimenyetso simusiga cyo gusuzugura guhagarika imirwano”.
Ku ruhande rwa M23 ,Umuvugizi wayo, Willy Ngoma yavuze ko ibivugwa na Colonel Ndjike ari “uburyarya buri gukinwa na leta” kuko ari ingabo za leta n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR,Mai Mai, Nyatura ndetse n’abacacuro b’Abarusiya bayigabaho ibitero.
Ati: “Tubanza kubaburira ku gutera ibirindiro byacu, no kwica abavuga Ikinyarwanda bikomeje. [Iyo bateye] Dusubiza umuriro wabo, tubasubiza twihanukiriye. Kandi turabakurikirana kugira ngo ducecekeshe intwaro.”
Ku bijyanye n’indege ya MONUSCO yarashwe, umusirikare wa Afrukia y’Epfo akahasiga ubuzima,M23 ivuga ko byakozwe n’ingabo za Congo n’abanfatanyabikorwa bazo kuko ngo yarasizwe mu gace kagenzurwa n’izi ngabo n’abafatanyabikorwa bazo nk’uko Willy Ngoma yabihamirije BBC ndetse bikaba bishimangirwa n’itangazo uyu mutwe uherutse gushyira hanze.
U Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23, ko iki ari ikibazo cya DR Congo ubwayo.