Uburyo bwo kwishyura uwagutwaye kuri moto hakoreshejwe utwuma twa tap-and- go bwasaga n’ubwadindiye, bugiye gutangira gukoreshwa nyuma y’aho ikigo Pascal Technology gisinye amasezerano n’imikoranire n’icyo muri Afurika y’Epfo cyitwa Altron bakizeza ko ibyaburaga birimo amafaranga byabonetse.
Umwaka ushize nibwo abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu kuri moto mu Rwanda bahawe amezi 6 yo kuba bamaze gukura utwuma twa tap and go twifashisha ikoranabuhanga ry’ikarita mu kwishyura urugendo, aho gutwara amafaranga mu ntoki.
Ibi bikaba ari mu rwego rwo gukomeza kubaka ubukungu bw’u Rwanda budashingiye Ku guhererekanya amafaranga mu ntoki, gusa n’ubwo bimeze bityo uyu mushinga wasaga n’uwadindiye, kuko kugeza ubu byari bitarashyirwa mu ngiro, ikizere cya byo umuntu akaba yagishingira Ku bitangazwa na Pascal Ndizeye washinze Pascal Technology, ikigo gukora ibijyanye n’ikorana buhanga, nyuma y’uko kuri uyu wambere basinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa Altron.
Pascal agaruka kucyari cyarabuze ngo iyi gahunda ikomeze akanavuga igihe izatangirira.
Yagize ati”, Icyari cyaradukerereje ahenshi murazi ko amafaranga aba ari ikibazo, nka kampani nyarwanda ntituba dufite amafaranga ahagije, ariko kuva dusinyanye imikoranire n’iyi kampani yo muri Afurika y’Epfo kandi ibikoresho byinshi by’ibanze byamaze kuhagera turatangira mu cyumweru gitaha, ariko turatangirira kubiyandikishije uyu munsi dufite ibihumbi birindwi na mirongo itanu n’icyenda bemejwe, ubwo nibo turatangirira ho turahita dutangira kubikora”.
Umuyobozi wa Altron Ike Dube yizeza ko uyu mushinga utazatinda kuko bamaze kuzana ibikoresho bizakenerwa.
Yagize ati,” Imikoranire yacu na Pascal Technology ishingiye Ku gutanga serivise zizana ibisubizo kubatwara moto, ubu twamaze kuzana bimwe mu ibikoresho bizifashishwa ari nabyo bizashyirwa muri moto.”
Usibye ibi ibikoresho bashingiraho bemeza ko ubu buryo bugiye kwihutishwa kandi banasinyanye miliyono 18 z’ amadorari y’Amerika azifashishwa mu kuyihutisha.
Ubu buryo bwitezwe ho korohereza abasanzwe bakoresha moto mu ngendo zabo igihe batega kuko bizatuma batazongera guhendwa ukundi.
Ni mugihe imibare ya Rura yo mu mwaka wa 2018 yerekana ko mu Rwanda hari aba motari barenga ibihumbi 31 bagabanije mu matsinda no mu ma koperative yemewe na Leta 146, kimwe cya kaniri 1/2 cy’abo ba motari bose bakaba babarozwa mu mugi wa Kigali.
Mukanyandwi Marie Louise