Ubusesenguzi :Abarwanya ubutegetsi bwa perezida Kagame Paul bitwaje intwaro bakwiriye guca undi muvuno
Ku taiki ya 8 z’ukwa gatanu 2019Perezida Paul Kagame yavuze ko leta y’u Rwanda izashakira igihugu umutekano “ku neza no ku ngufu”, ko abayirwanya aho bari hose u Rwanda ruzabageraho, ndetse ko abo bari “gukina n’umuriro”.uzabotsa!
Mu ijambo yavugiye mu majyaruguru mu karere ka Burera uyu munsi, yijeje abaturage gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho bamugejejeho, avuga kandi ku kibazo cy’abaturanyi – atavuze mu mazina – no ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi byose nyakubahwa Paul Kagame nsanga abishingira k’umubano mwiza afitanye n’igihugu cya Congo,kandi Perezida wa RDC Nyakubahwa Perezida Kisekedi Kirombo kuva yarahirira kuyobora Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi yaranzwe n’ibikorwa byo guhangana n’inyeshyamba zayogoje igihugu cye by’umwihariko uburasirazuba bwa Congo.
Iguhugu cya Congo Kinshasa kikaba kibarirwamo imitwe yitwaje intwaro y’abanyarwanda twavuga FDLR/FOCA,CNRD-UBWIYUNGE/FLN,RUDI URUNANA na FPP-ABAJYARUGAMBA idakunzwe kuvugwa kuko yibera mu busahuzi bw’amabuye muri RDC.
Iyi mitwe yose nta numwe utarasongongejwe k’ubukana bw’ingabo za FRDC,bidaciye kabiri Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe Iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye, wari umuvugizi wayo batawe muri yombi , aba bagabo ariko bafashwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 ariko baza koherezwa mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019.
Ifatwa ry’aba bagabo ryabaye nk’umusemburo wongerera ubukana ingabo za congo mu guhangana n’inyeshyamba zayogoje iki gihugu, ariko zinahacurira umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ku itariki 18 Nzeri umwaka wa 2019, ingabo za Congo zarashe umuyobozi mukuru wa FDLR Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wari wariswe Muhambabazima.
Uretse uyu mugabo General Sylvestre Mudacumura wishwe muri iki gitero, hanafashwe mpiri Col Serge uwari umunyamabanga wihariye wa Gen Mudacumura, akaba kandi yari umunyamabanga wa FDLR muri rusange, Maj Gaspard Chief Escort wa Mudacumura ,Col Soso Sixbert, n’ abandi 15.
Nyuma y’iki gitero cyagabwe mu Kinigi mu karere ka Musanze, Ku itari ya 9 Ugushyingo, ingabo za FARDC zishe Gen Musabyimana Juvenal wayoboraga umutwe wa RUD Urunana n’abari bashinzwe kumurinda bajyanye na we.
Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na leta akorera hanze y’u Rwanda yashinze impuzamshyaka MRCD-UBUMWE ishyiraho umutwe w’inyeshyamba witwa FLN, ukaba waravugaga ko ufite ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe kandi ko umaze amezi uhanganye n’igisirikare cy’u Rwanda,ntibyateye kabiri mu mwaka wa 2019,uwari Umuvugizi wayo wiyise Maj.sankara Callixte yatawe muri yombi,umusimbuye kuri uwo mwanya nawe ariwe Capt.Nsengimana Herman yafashwe n’ingabo za FARDC mu Kuboza 2019 ari hamwe n’abandi barwanyi basaga 500,muri ikigihe bikaba bivugwa ko na Lt.Gen Wilson Irategeka yaba yishwe.
Tugarutse kuri FDLR mu kwezik’ukuboza honyine hafashwe abasilikare bayo bakomeye barimo Col.Manudi Asifiwe wari ushinzwe ibikorwa by’umutwe udasanzwe CRAP,hafatwa ushinzwe iperereza wari warasimbuye Lt.Col.Nsekanabo ariwe Col.Mwenebantu.
Mu kwezi kwa karindwi inyeshyamba za P5 ihuriro ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa,zari ziyobowe na Maj(LTD)Mudasiru Habibu ubwo zavaga iMinembwe zerekeza I Binza zahuye n’uruva gusenya ubwo zasakiranga na wa mutwe udasanzwe wa FARDC HIPOU SPECIAL FORCE,ahitwa Gatoyi i Masisi zikabarasira gushyira mu barwanyi ba P5 mu gikundi cyari cyahagurutse bari 260 harokoka abarwanyi 42 bayobowe na Col.Richard berekeje muri Binza,uwari uyobowe iki gitero yarafashwe na bagenzi be bazanwe mu Rwanda.
Tugarutse muri uyu wa 2019 taliki ya 2 ukuboza 2019 Coloneri Muhawenimana Theogene alias Festus wari ushinzwe kurinda ibirindiro bikiru bya FLN yiciwe I Karehe, aba bose bishwe badahwema kwivuga ko baje gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Ubu hashize imyaka hafi 26 abafashe inzira y’ishyamba bagamije gukuraho ubutegetsi bw’inkotanyi batarabigeraho nabagerageje gutera udutero shuma ntibasubiyeyo.
Gufata ubutegetsi bisaba inzira nyinshi ariko inzira yanyayo n’iya demokarasi ,itegeko nshinga ry’uRwanda ryemera amashyaka menshi kandi nkuko byagaragaye abakomeje umutsi,babashije kwinjira mu butegetsi buyobowe na FPR,badakoresheje amasasu ahubwo bakoresheje ibitekerezo byabo.
Mu matora y’abadepite aherutse Ishyaka rya Green Party ryashinzwe na Hon.Dr Frank Habineza ryinjiye mu nteko nshinga mategeko mu rugendo rurerure ryakoze dore ko ari iryo shyaka ryonyine ryitambitse kuri FPR risaba ko itegeko nshinga ritavugururwa cyane cyane ingingo y’ 101,yabuzaga amahirwe Perezida Kagame kongera kwiyamamaza indi manda kugera ubwo yiyambaje urukiko rw’ikirenga.
N’ubwo iri shyaka ryabonye imyanya ibiri mu nteko ariko abayirimo ntibabura kubona icyanga cya Demokarasi kuko hari ibyemezo bijya gufatwa ugasanga abadepite bahagarariye iri shyaka bakihagararaho n’ubwo biba bitoroshye kuganza umubare nyamwinshi,mu kiganiro aherutse kugirana n’abasenateri bahagarariye FPR muri Sena Bwana Francois Ngarambe umunyamabanga mukuru wa FPR yabasabye ko bajya birinda gukurura bishyira mu gihe batora amategeko,bagashyira imbere inyungu z’umuturage.
Mu butumwa yatanze yerekanye ko imirimo ya Sena ikurikiranwa cyane n’abarebera hanze Politiki y’igihugu abasaba kudakora amakosa nk’ayakorwaga mu myaka yashyize,ibi nabyo bikaba byerekana ko FPR ikeneye abayungura ibitekerezo binyuze mu biganiro mpaka bya Politiki.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cye Bwana Noble Marara yavuze ko kugeza ubu gukuraho Perezida Kagame hakoreshejwe intwaro bidashoboka kubera akavuyo kari mu bamurwanya ndetse n’inda nini,abagira inama yo gutahuka bakajya mu Rwanda akaba ariho bakorera Politiki nkuko Dr.Frank Habineza yabigenje.
Mwizerwa Ally