Bamwe bati: Camera ni ubundi buryo Polisi yasizeho bwo kutamaraho udufaranga!
Ni kenshi abantu bagiye bagaragaza ko camera zigenzura umuvuduko ziba zihishe mu miyenzi, mu byatsi n’ahandi bakibaza niba ibyo bikorwa byubahirije amategeko.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi aherutse kugirana na RTV, John Bosco Kabera yasobanuye ko camera zicunga umutekano ku muhanda zidahishwa mu miyenzi no mu biti ahubwo ababivuga gutyo baba bari mu “makabyankuru”.
ACP Mpayimana ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko camera zitajya zihishwa. Yavuze ko muri iki gihe mu nkengero z’imihanda haba hari indabo, ibiti by’ubwiza n’inzira z’abanyamaguru.
Ati “Ahantu mbona watereka camera atari ku muhanda, utangije izo ndabo, utabangamiye abanyamaguru ntabwo byashoboka. Ni ukuvuga ngo kugira ngo uyicungire umutekano, ugomba kuyigiza hirya y’umuhanda hagati ya metero imwe na metero ebyiri.”
Yakomeje avuga ko iyo ubirebye muri ubwo buryo, biba bigaragara ko camera ihishe nubwo aba atari cyo kiba kigamijwe. Yavuze ko bakoze igerageza, bayishyira mu nzira y’abanyamaguru bigera n’aho umuntu umwe ayiterura ayigiza ku ruhande.
Ati “I Gikondo haje umuntu utwara igare ahetse ibyuma bitambitse, camera yegereye hafi y’indabo arayihitana. Ni ibintu tugomba kureba, umutekano wa camera, uw’abagenda mu muhanda n’ibikorwa remezo byashyizwe ku muhanda.”
Muri iki kiganiro hari abatanze ibitekerezo ko ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha byagabanuka bigasigwa mu nsisiro.
Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda we yavuze ko ibyapa by’umuvuduko wa 40 biterwa hakurikijwe itegeko, gusa ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo byinshi bizarebwaho.
Polisi yatangaje ko izakomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve amategeko y’umuhanda. Ku rundi ruhande, ahari ibyapa bitubahiriza amategeko bishobora gukosorwa ku buryo abantu bagenda batekanye.
Dore uko abaturage babivuga:
Umwe mu bashoferi twahaye izina rya Felisiyani kubera impamvu z’umutekano we atwara imodoka ya Virunga Express mu muhanda Kigali-Rubavu mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune yavuze ko ziriya camera kuva Kigali ugera Rubavu zihishwa mu byatsi ndetse hari naho bazitwikira amahema akaba asanga zitagamije gucunga umutekano nkuko bivugwa ahubwo ari uburyo bwo gukusanya amafaranga,
Yagize ati “Ni gute watega umuntu imitego igamije kumugusha mu ikosa.”
Uyu mushiferi yakomeje avuga ko mu bihugu byateye imbere camera zikora ariko haba hari n’ibindi byapa biburira byerekana ko camera iri hafi bityo umushoferi akagabanya umuvuduko.
Benshi mu batunze imodoka bakaba bavuga ko bahisemo kugenda n’imodoka za Tagisi mu rwego rwo kwirinda amande ya buri munsi abandi bakaba bavuga ko izi camera uburyo ziteretsemo zishobora no kuzaba imbogamizi mu kwihutisha umuvuduko w’iterambere ry’igihugu.
Mwizerwa Ally