Ibyitezwe kuva mu nama igiye guhuza Kagame na Museveni kuri uyu wa Gatanu.
Nyuma y’inama ya gatatu yahuje Perezida Paul Kagame w’U Rwanda na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, tariki ya 2 Gashyantare uyu mwaka i Luanda muri Angola, ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo ibibazo by’imibanire hagati y’ibihugu byombi yanozwa dore ko ibihugu byari bimaze igihe bifitanye amakimbirane n’umwuka mubi.
Ibi byaje no kuvamo ifungwa ry’umupaka uhuza ibihugu byombi wa Gatuna, benshi bategereje ibizava mu nama ya kane izahuza aba bakuru b’ibihugu byombi kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare ikaba iteganyijwe kubera ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi wa Gatuna nk’uko byafashweho umwanzuro mu nama yabereye I Luanda.
Bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru ya politiki hagati y’ibi bihugu baravuga ko biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, ibi kandi ngo bikazakurikirwa no kongera gufungura umupaka wa Gatuna uhuza ibi bihugu byombi u Rwanda na Uganda.
Ibi ariko nubwo biri kuvugwa gutya, ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu ku nshuro ya 17 kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame yakomoje ku mubano w’u Rwanda na Uganda aho yagize ko Kuba imipaka y’u Rwanda na Uganda idakora nka mbere byatumye ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera cyane. Ati ubwo Guverinoma imenye icyo gukora rero.yanavuze kandi ko hari igihe umuntu akeka ko aguhemukiye ahubwo akaba agufunguriye imigisha ikomeye.”
Yashoje avuga ko Uganda yahombye Miliyoni 300 z’Amadorali ku bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda muri iki gihe cyose u Rwanda na Uganda bimaze igihe bitabanye neza. Ati bakekaga ko mu mezi abiri inzara izica Abanyarwanda hanyuma bakajya kubasabiriza no kubinginga.”
Iri jambo rya Perezida Paul Kagame ryatumye abantu bose bahanze amaso ibizava mu nama izabahuza na Museveni kuri uyu wa Gatanu kugira ngo bamenye ibizayivamo niba koko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa cyangwa niba uzakomeza ugafungwa.
Nyuzahayo Norbert