Iyo witegereje ubwinshi bw’amashyaka arwanya leta y’u Rwanda akorera hanze n’ukuntu acikagurikamo ibice ataramara kabiri ,bitewe no kurwanira ubuyobozi, amafaranga aturuka mu misanzu , kudahuza, gupingana ndetse no guhora bibona mu ndorerwamo y’amoko.
Ibi byatumye aya mashyaka akomeza kwibazwaho na benshi ndetse banemeza ko amenshi ashingwa mu nyungu bwite z’abantu bamwe na bamwe baba bagamije kwibonera amaronko ibi bikaba ari nayo ntandaro yo gucikamo ibice ataramara kabiri ubundi hagakurikira ho kwitana ba mwana no guterana amagambo byaba ngomba bamwe bakagambanira bagenzi babo.
Ubushobozi bw’aya mashyaka mu kuba yabasha kuyobora igihugu bukaba bushidikanywaho cyane iyo witegereje imikorere iyaranga, kutagira icyerekezo bikaba byarashimangiwe n’umwe muri bo ariwe Noble Marara aho ubwe n’ubwo ari mu barwanya leta y’u Rwanda ku taliki ya 1 Mutarama 2019 yivugiye abicishije mu kinyamakuru cye ‘Inyenyeri news’ ndetse nyuma bikaza kugirwaho impaka kuyindi radiyo y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yitwa the Rock Urutare.
Aho yagize ati: abanyarwanda bose barwanyiriza Leta ya Kigali baba mu mahanga ni ingegera n’abashonji baba bishakira indonke.
Aya magambo Noble Marara yayavuze amaze igihe muri opozisiyo ikorera hanze nyuma yo kujya mu mashyaka atandukanye maze agahitamo kubivamo amaze kubona ko nta kindi baba bagamije usibye inyungu zabo bwite maze politiki ye ahitamo kuyikinira mu binyamakuru yishingiye ubwe.
Izi ni zimwe mu mpamvu zatumye bamwe bashinga amashyaka yiyita opozisiyo nyarwanda:
Abamaze igihe kinini barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni abahoze muri leta ya Habyarimana Juvenal, aba biganjemo abahoze mu nzirabwoba, aba Minisitiri, aba Perefe, na ba Burugumesitiri n’abandi bahoze mu ishyaka rya MRND, CDR n’abandi bahoze babogamiye kuri ubwo butegetsi, aho benshi muri bo bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ariko nyuma bakaza guhungira mu cyahoze ari Zaire, Tanzaniya, Burundi n’ahandi.
Nyuma y’aho inzirabwoba zitsinzwe intambara maze ingabo za FPR inkotanyi zari ziyobowe na Gen Maj. Paul Kagame zigafata ubutegetsi kuva mu kwezi kwa Kanama 1994 nyuma yo guhagarika jenoside.
Kuva icyo gihe ndetse kugeza ubu benshi muri abo banze kuva kwizima kuko batariyumvisha ukuntu ingabo za FPR inkotanyi zabahiritse ku butegetsi bari bamaze ho igihe. Ibi byatumye bashinga imitwe yitwara gisirikare nka ARIL 1, ARIL 2, FDLR ngo bagamije gusubirana ubutegetsi, aho binaniriye benshi bashyize imbaraga mu kwifashisha imbuga nkoranyambaga nka facebook, twiter na youtube basebya Leta y’u Rwanda.
Abandi babarizwa muri Opozisiyo ni abigeze gukorana na Perezida Paul Kagame aho nyuma yo kugirirwa ikizere bagahabwa inshingano zitandukanye mu buyobozi bw’igihugu nyamara nyuma bakaza guteshuka, kutuzuza no kutubahiriza inshingano zabo bitwaje imyanya bahawe hanyuma bamara gukurwa ku mirimo yabo bagahunga bajya mu bihugu by’iburayi n’Amerika, Afurika yepfo n’ahandi bakavuga ko bahunze ubutegetsi bw’u Rwanda kandi nyamara ari ugutinya gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha baba barakoreye mu kazi bashinzwe no gutezuka ku nshingano zabo.
Aha twavuga nka nyakwigendera Patrick Karegeya wahoze akuriye iperereza ryo hanze, Gahima Gerald wahoze akuriye ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Rwanda , Theogene Rudasingwa wahoze akuriye ibiro bya perezida wa Repuburika n’abandi.
Benshi muri aba bagiye bakora ibyaha byo kunyereza umutungo w’igihugu, kurenganya abaturage abandi bagafatirwa mu bikorwa byo kugambanira igihugu, ibi ntabwo Perezida Paul Kagame yigeze abyihanganira ahubwo yahitaga abirukana ku mirimo yabo bigatuma baba abarakare.
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda bavuga ko kuva Perezida Kagame yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2000, bemeza ko mubya muranze ndetse bikaba byaranamukururiye abanzi benshi ari uko atajya abasha kwihanganira abayobozi bitwaza imyanya yabo cyangwa icyo bari cyo hanyuma bakica inshingano bahawe.
Abasesenguzi kandi mu bya politiki basanga kugeza ubu nta opozisiyo ifatika iri hanze yajya mu ruhando, haba mu guhangana mu matora n’ibindi kuko bene ayo mashyaka nta gushyira hamwe bafite, n’icyo arwanira kikaba kidahari uretse gutukana gusa.
Hategekimana Claude.