Urutonde rw’abahabwa amahirwe yo gusimbura Gatabazi ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Ubundi iyo umuntu atangiye ikivi siwe ucyusa,ikivi cya politiki cyo kirangizwa na nyirukugikora,mu gihe yahawe umwanya runaka yabishaka atabishaka abandi baraza bagakomerezaho yari ageze.
Uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Garatabazi Yohani Mariya Vianey aherutse gusubika icyivi cye,nta kabuza agomba gusimbuzwa n’abandi bakamukorera mu ngata nkuko nawe yaje kuyikoreramo Musabyimana Jean Claude .
Rwandatribune.com mu makuru akomeye y’ubusesenguzi yuzuye ubucukumbuzi isanzwe ibagezaho yagerageje gukusanya abantu bafite ubunararibonye batatu bahabwa amahirwe yo kuba basimbura Guverineri Gatabazi JMV wayoboraga intara y’Amajyaruguru,uru rutonde si ihame kuko byose bigenwa na Nyirububasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga ry’uRwanda.
Ninde ugiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru?
Dore Uwambere uhabwa amahirwe yo kuba yayobora Intara y’Amajyaruguru
1.Depite Murekatete Tereza
Uyu mutegarugori w’inararibonye mu bya politiki asanzwe mu nteko ishinga amategeko y’uRwanda umutwe w’Abadepite ayimazemo manda zigera muri 3,ubusanzwe n’inzobere mu by’ubuhinzi n’ubworozi akaba yarabaye n’Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu cyahoze ari Akarere ka Mutobo,afite impamyabushobozi ihanitse mu by’ubuhinzi bushingiye k’ubucuruzi (Agri Business)yakuye mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo.
abamuzi bavuga ko ari Umutegarugori utarya iminwa mu kunenga ibitagenda neza kandi yarangiza agatanga inama,asobanukiwe neza ibyo igihugu gishaka cyane dore ko amaze igihe muri Politiki,avuka mu Karere ka Musanze yakoze mu mishinga inyuranye yakoreraga mu cyahoze ari Intara ya Ruhengeri bituma azi neza iby’Intara y’Amajyaruguru ikeneye,ikindi azi kuvuga neza imbwirwaruhame bituma ari abaturage n’Abayobozi bashobora kumwibonamo.
2.Nzamwita Deogratias
Ubusanzwe uyu mugabo asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kuri manda 2 amaze kuyobora yigwijeho ibikombe by’imihigo y’Akarere ku rwego rw’Intara ndetse n’igihugu,afite impamyabumenyi y’Ikirenga mu gutunganya ibishanga,aratuje cyane kuko amashuri yisumbuye yayize mu iseminari ku buryo abatamuzi bagira ngo n’Umusasaridoti,azi kwegera abaturage,akabunva,akarikira buri kintu cyose ntakimusoba,afata ibyemezo mu bushishozi kandi n’Umunyapolitiki akaba n’Umutekinisiye ikimugora n’Imbwirwaruhamwe ariko ibindi aragerageza,kuba azi neza umujyi wa Musanze kuko ari nawo atuyemo nabyo byiyongera kuba byamuha amahirwe yo kuyobora iyi ntara y’amajyaruguru.
3.Murindwa Prosper
Ubusanzwe Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rulindo ku mwanya amazemo manda zirenga ebyiri,abamuzi bavuga ko ariwe moteri y’ubukungu mu Karere ka Rulindo,n’umugabo utarya iminwa mu kunenga ibitagenda neza,afite impamyabumenyi mu by’ubukungu,yafashije Akarere ke mu kwesa imihigo,yatojwe n’uwari Meya Justus Kangwagye gukorera mu ikipe ku buryo buri mukozi mu Karere ka Rulindo yibonamo mugenzi we,ikindi Mulindwa Prosper n’umuntu usanga muri byose haba mu miyoborere myiza,ubukungu,gukemura ibibazo by’abaturage n’umunyapolitiki ndetse w’umutekinisiye ndetse azi kuvuga imbwirwaruhamwe.
Gatabazi Jmv yagizwe Guverineri w’Intara kuwa12 Nzeri 2017 ubwo yari avuye mu nteko nshingamategeko ku mwanya yari amazemo imyaka 10,yaje gukurwa n’Itangazo rya ministiri w’intebe ryo kuwa 25 Gicurasi 2020,abinyujije kuri Twiter Bwana Gatabazi yihutiye gusaba imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuaga ko Gatabazi bari barahimbye Trump bazamwibukira uburyo yakemuraga ibibazo byabo neza kandi mu buryo bwihuse,ariko kenshi hakaba harabagamo imyanzuro itarimo ubushishozi,bazamwibukira kandi ku rwagwa rwabo rw’urunyevunga abanyamusanze bubaha yagiye amena ngo n’urukorano,ikindi bazamwibukiraho n’imbaraga yari yasize mu kurwanya Banki Lambert yamunze aka gace ndetse aza no kubisabwa na Ministiri Kaboneka ariko bikarangirira mu magambo gusa.
Mwizerwa Ally