Ubuyobozi bwa Rwanda NGO Forum butangaza ko mu bantu bapfa bishwe n’Igituntu abagera kuri 73% ari abagera kwa muganga bakerewe ndetse baramenye ko barwaye imburagihe, bityo bagasaba ko buri wese akwiye kujya kwisuzumisha kwa mugaga mu gihe agaragaje inkorora irengeje iyumweru bitatu.
Ibi Rwanda NGO Forum ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC wabigarutseho mu mahugurwa y’Ibyiciro bitandukanye mu karere ka Rubavu ubwo hamurikwaga umushinga ugamije kugabanya umuvuduko w’Ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, Maraliya n’Igituntu mu karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Rwanda NGO Forum batangije uyu mushinga ugamije guca intege Maraliya Sida n’ igituntu, byumwihariko ukazibanda ku byiciro byihariye birimo abaryamana bahuje ibitsina, abakora uburaya, abafite ubumuga, abanyeshuri baba mu bigo by’ amashuri, imfungwa n’ abagororwa ndetse n’impunzi.
Bavuga kandi ko byagaragaye ko ibi byiciro iyo bihuye n’ izi ndwara bizizahaza cyangwa bikihuta vuba kuzi kwirakwiza nkuko byibanzweho na Ngabonzima Louis, Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Rwanda NGO Forum wemeje ko Abapfa benshi bishwe n’igituntu bapfa mu minsi ya mbere ahanini kubera kumenya ko banduye bakererewe kugeza kibarengeye kikaba igikatu.
Avuga ko kuri ubu abagabo aribo bugarijwe n’igituntu cyane kurusha abandi bantu, bitewe nuko aribo bakunze kwiyahuza inzoga ndetse n, itabi ryinshi, aha kandi bigaterwa no kuba bagisangirira ku muheha n’ icupa rimwe hakaba n’abagisangira itabi aho usanga abibasiwe cyane ari abari hagati y’imyaka 25 na 35.
Agira ati:”Imibare y’abicwa n’igituntu igaragaza ko 73% bapfa kubera batinze kubimenya no kugera kwa muganga ku gihe ngo bitabweho,usanga bageze kwa muganga cyarabarenganye ku buryo ubufasha baba bahabwa ntakintu kinini buba bukibamariye.
Ikindi navuga nuko bapfa mu byumweru bya mbere bakigera Kwa muganga Leta y’u Rwanda ikaba yarashyize imbaraga nyinshi mu bukangurambaga kandi natwe binyuze muri uyu mushinga tugiye kurushaho gushiramo Imbaraga.”

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gusobanurirwa uyu mushinga n’uburyo uzakoramo bavuga ko uziye igihe kuko uje kongera ikibatsi mu ngamba leta yari yaratangije yo kurwanya Sida, Maraliya n’ igituntu byumwihariko mu guhindura imyumvire kuri ibi byiciro byihariye aho usanga hari n’ abihisha ntibagaragare.
Nzabonimpa Augustin ni umwe mu bajyanama b’ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Kigufi ashima iyi gahunda yo kongera imbaraga mu bukangurambaga bugagamije gukumira ikwirakwira ry’ izi ndwara cyane ko ngo nk’igituntu usanga kizonga abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.
Agira ati:”Ubu bukangurambaga buziye igihe kuko izi ndwara tugomba kuzirandura. Usanga aho dukorera duhura n’ibyiciro bikunda kwibasirwa cyane, nk’iwacu muri Nyamyumba tugiye gukaza ubukangurambaga mu barobyi nk’ikiciro gikunze kwibasirwa na Malariya kubera gukora amajoro,Virusi itera SIDA usanga naho bari mu byago kandi ntabwo twakwibagirwa n’igituntu.
Uyu mujyanama avuga ko bafatanyije n’inzego bakorana bagiye kujya baganiriza cyane nk’abakuze bashobora kwisanga banduye igituntu ku buryo babona amakuru ahagije, uwakumva afite ikimenyetso kimwe cyangwa byinshi kuri izi ndwara akaba yakwihitura kugera kwa muganga mu rwego rwo kwirinda kuba yahitanwa nayo kubera guhabwa ubuvuzi indwara yarabarenze.
Umuyobozi mukuru w’ ibitaro bya Gisenyi CSP Dr. TUGANEYEZU Oreste avuga ko mu karere ka Rubavu imibare yabarwaye Sida Maraliya n’ igituntu ikomeza kugenda izamuka bityo ko uyu mushinga uramutse ushyizwe mu bikorwa nkuko wateguwe watanga umusaruro kuri izi ndwara.
Agira ati:”Ingamba zo kurwanya izi ndwara zigomba gukomeza gukazwa kuko usanga imibare ikomeza kwiyongera ahanini kubera abaturage bamaze kugira amakuru kuri izi ndwara bituma bigaragaza, hari n’abakihishahisha ari nayo mpamvu tuba tugomba gukomeza gushiramo Imbaraga, uyu mushinga uziye igihe kuko ugiye kunganira izindi gahunda za Minisiteri y’ubuzima mu kurandura indwara.”

Kugeza ubu Ubwandu b ushya bwa Virusi itera Sida buri kuri 3% , aho abantu bakuru bandura kugipimo cya 35% n’aho abakoresha ibiyobyabwege bakaba bari 9% kubera kudakunda kwigaragaza kw’abaryamana bahuje ibitsina ndetse n’ abakora uburaya akaba ari bimwe mu bikomeje kuzamura iyi mibare.
Ku ikubitiro Uyu mushinga ukaba ubanjirije mu turere 6 tw’igihugu harimo na Rubavu ukazakomereza no mu tundi turere bikomotse kubizaba byavuye muri utu turere utangiriyemo.
Yves IYAREMYE
Rwandatribune.com