Uyu munsi tariki 21 Werurwe urukiko rwibanze rwa Gisenyi rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo Nsabimana Idephonse Alias Ntabiramfasha, uregwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwaga Ndabarinze Faustin n’abo mu muryango we ari nawo umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Uwacu Julienne akomokamo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntabiramfasha ariwe wari uyoboye igitero cy’abasirikare bagiye mu rugo rwa Ndabarinze Faustin, bakamwica hanyuma bakabona n’ umugore we wahigwaga aho yari yihishe, nawe bakaza kumwica bamukubise umwase mu mutwe, nyuma, bakica n’umwana wabo, umurambo bakawugeraka hejuru y’umubyeyi we.
Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku mutangabuhamya utarashatse ko imyirondoro ye igaragara mu rukiko wiswe X, uyu mutangabuhamaya, yashinje uyu Nsabimana Ildephonse Alias Ntabarimfasha kugira uruhare mu gitero cyagiye kwica kwa Ndabarinze wari Burugumesitiri icyo gihe.
Uregwa yahakanye iki cyaha avuga ko yagiye kwa Ndabarinze agiye kumuburira ngo ahunge batamwica kuko yari yamenye amakuru mbere ariko umushinjcyaha avuga ko yakabaye avuga ko yari agiye kubahungisha aho kuvuga ko yari agiye kubaburira.
Uwunganira Ntabarimfasha mu mategeko we yavuze ko uwo yunganira yaje yiruka aje kuburira Ndabarinze Faustin, hanyuma akanga guhunga, yamara kuhava agahura n’igitero kije kumwica ari nabwo bamwishe n’umuryango we.
Uyu mwunganizi kandi yibajije ukuntu umukiriya we Nsabimana utari umusirikare yayoboye abasirikare mu gitero, akabona ibyo atari byo, ndetse anabigaragarizaho impungenge ko bitari gushoboka mu gihe we yari umusivili nk’abandi bose.
Yasabye urukiko gushishoza, avuga ko kuba yarageze kwa Ndabarinze atari we wari uyoboye igitero bityo ko kuhagera agiye kuburira umuntu, bitandukanye no kuyobora igitero.
Umwunganira yakomeje avuga ko uwo yunganira ntaruhare narukeya afite muri ubwo bwicanyi, kandi ko anashingira ku nkiko Gacaca zamu gize umwere.
Uregwa yasabye kugira icyo yongeraho, maze avuga ko nta bugome yavukanye, kandi ko ibyo ashinjwa n’ubushinjacyaha ari ukumubeshyera.
Gusa uwari uyoboye inteko iburanisha yavuze ko ntacyo ibyo byafasha urukiko, mu gihe ntayandi makuru mashya babona yiyongera ku yari asanzwe, kuko ngo kuba avuga ko atavukanye ubugome bitavuze ko nyuma atabugira.
Ubushinjacyaha bwasabiye Nsabimana Idephonse, Alias Ntabarimfasha igihano cy’igifungo cya burundu mu gihe urukiko rwaba rumuhamije ibi byaha hanyuma, abagizweho ingaruka n’iki cyaha bakazaregera indishyi hanyuma.
Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rukaba rwanzuye uru rubanza ruzasomwa ku itariki 18 Mata 2024 nyuma yo gusesengura impande zombi haba ku regwa ndetse n’ubushinjacyaha.
Rwandatribune.com