Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020, Nsabimana Callixte wari wariyise “Majoro Sankara” yakomeje kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamanga n’ibyambukiranya imbibi kuko Ubushinjacyaha bwasanze nta mpamvu yo kuba yaburanishirizwa hamwe n’uwahoze muri Ngabo z’U Rwanda (RDF) uri kuburanira mu rukiko rwa Gisirikare.
Iburanisha ryaherukaga gusubikwa tariki 24 Ukuboza 2019, nyuma y’uko ubushinjacyaha bugaragaje ko bwamenye amakuru ko muri dosiye ya Nsabimana hajemo abandi bakekwaho gukorana na we barimo uwitwa Private Muhire Dieudonné, bityo bwifuza ko habanza gukurikiranwa neza iyo dosiye hakamenyekana niba koko ifitanye isano n’iya Nsabimana kugira ngo urubanza ruzaburanishirizwe hamwe.
Ubushinjacyaha bwari bukiri kuganira busuzuma niba aba bombi baburanishirizwa mu rukiko rwa Gisirikare kuko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano.
Uyu munsi bwavuze ko bwasanze nta mpamvu yo kuba umusivile nka Sankara wari warihaye ipeti rya Majoro yaburanira mu rukiko rwa Gisirikare kuko uretse kuba bariya bombi bari bahuriye kuba bari muri iriya mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ariko nta rindi sano bafitanye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rukuru ari rwo rugomba kuburanisha Nsabimana Callixte naho Private Muhire akaburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare.
Urukiko rwakomeje kuburanisha Sankara wakunze kwigamba ibitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda bikanatwara ubuzima bw’abaturage bamwe.
Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi, muri uru rubanza hakiriwe ikirego k’indishyi cyatanzwe na Nsengiyumva Vincent wari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyabimata wagabwemo igitero akanatwikirwa imodoka ye igashya igakongoka.
Ubushinjacyaha bwahise butangira gusobanura ikirego cyabwo, bwavuze ko Sankara yahungiye muri Africa y’Epfo mu mwaka wa 2013 agahita yinjira mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko mu bikorwa bigize icyaha cyo kurema umutwe ugamije guhunganya umutekano w’u Rwanda, Sankara yashinze ishyaka ryaje kwihuriza hamwe n’andi bikabyara impuzamashyaka MRCD ikuriwe na Paul Rusesabagina.
Umushinjacyaha yavuze ko Sankara wari no mu buyobozi bw’iyi mpuzamashyaka, yanaje kuba umuvugizi w’umutwe FLN wabyawe na MRCD.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ibikorwa byakozwe na FLN bikanahitana bamwe mu banyarwanda byabaga bikuriwe na Sankara kuko ari we wari umuvugizi w’uriya mutwe ahamagarira abawugize kwinjira muri buriya bwicanyi ndetse akanigamba ibyabaga byakozwe.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha 16 birimo n’iby’Iterabwora, uyu munsi bwafashe umwanya wo gusobanura ikirego cyabwo ariko ntibwarangije, bikaba biteganyijwe ko buzakomeza gusobanura ibirego aregwa tariki ya 28 z’uku kwezi kwa Mutarama ukaba ari nawo munsi urubanza rwimuriweho.
NYUZAHAYO Norbert