Ubushinjacyaha bwavuze ko igifungo cy’imyaka 15 cyakatiwe Yvonne Idamange ari gitoya cyane ukigereranije n’ubukana bw’ibyaha yakozwe,ruhita rusaba ko icyo gifungo cyakongerwaho indi myaka itangatu, ibi bwabisabye ubwo bari bari mu rukiko rw’ubujurire aho buvuga ko hari ibihano urukiko rwo hasi rwirengagije.
Urukiko rw’ubujurire ruvuga ko ubwanditsi bwarwo bwari bwakiriye ubujurire bw’ubushinjacyaha butishimiye ibihano byatanzwe ndetse n’ubwatanzwe na Idamange
Gusa Idamange ngo yaje kwandika avuga ko atigeze ajurira kuko yahawe ibihano ku byaha ataburanishijweho.
Yvonne Idamange wamenyekanye cyane ku mbuga za YouTube anenga ubutegsti bw’U Rwanda yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ubushinjacyaha busanga ari gitoya .
Mu cyumba cy’urukiko harimo inteko iburanisha n’ubushinjacyaha cyakora uregwa ndetse n’abamwunganira ntibagaragaye mu rukiko .
Asobanura ubujurire bwagejejwe mu rukiko, ukuriye inteko iburanisha yavuze ko ubwanditsi bwakiriye ubujurire bw’impande zombi, uregwa ndetse n’ubushinjacyaha.
Gusa ubwo Idamange yasabwa gusubiza imyanzuro y’ubujuriire bw’ubushinjacyaha ngo yanditse avuga ko atigeze ajurira kuko yahawe ibihano ataburanishijwe.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Idamange budashobora gusuzumwa kuko yabwihakanye ategeka ko harebwa ubw’ubushinjacyaha gusa.
Yavuze ko kutahaba k’uregwa bitabuza urubanza gukomeza kuko yamenyeshejwe mu buryo bwubahirije amategeko.
Bwavuze kandi ko umucamanza ku rwego rwo hasi yirengagije gutanga ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku butegetsi ndetse n’icyo gutanga sheke itazigamiye.
Idamange ntiyari mu rukiko, umucamanza akavuga ko yagombaga kuza kwisobanura ku bujurire bw’ubushinjacyaha n’ubwo ubwe yabuhakanye .
Iburanisha ryafashe igihe gito cyane kuko havuze umushinjacyaha wenyine mu gihe uwo baburana adahari.
Yabanje kwitabira iburanisha ariko aza kwikura mu rubanza nyuma y’aho urukiko rutegekeye ko urubanza rugomba gukomeza mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID 19.
Mu kwezi kwa 9 mu 2021 ni bwo urukiko rukuru rukorera Nyanza rwahanishije Yvonne Idamange igifungo cy’imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo gupfobya jenoside, gukwirakwiza impuha binyuze ku rubuga rwa YouTube no guteza imvururu muri rubanda.