Perezida w’Ubushinwa Xi Jin Ping yatangaje ko umuryango wa Otan wahindutse umuryango wo gushoza intambara n’imyivumbagatanyo ku Isi mugihe ubwo washingwaga wari wasobanuye ko ari umuryango w’ubwirinzi gusa.
Ibi abitangaje nyuma yaho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Liz Truss n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken kuwa 26 Mata 2022 batanze igitekerezo ku bihugu bigize umuryango wa OTAN guha intwaro zikomeye ikirwa cya Taiwan kugirango kibashe guhangana n’ibitero ibyo aribyo byose byayigabwaho naho byaba biturutse hose nk’uko bari kubikora muri Ukraine .
Perezida Jin Ping avuga ko icyo gitekerezo nta kindi kigamije usibye gushoza intambara mu gihe Ubushinwa bwo bwemeza ko Taiwan ari ikirwa cyayo ndetse ko nta bwigenge ifite.
Yagize ati:” OTAN ivuga ko ari umuryango w’ubwirinzi, ariko bikomeje kugaragara ko ari umuryango gashozantambara n’imyivumbagatanyo . Basaba bindi bihugu kubahiriza amategeko agenga imibanire mpuzamahanga ariko bagashoza intambara no gusenya ibindi bihugu byigenga.”
Xie Yongjun ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa mu kiganiro n’abanyamakuru nawe yavuze ko Ubushinwa bwamaganye iyo migambi ndetse ko Leta zunze ubumwe z’amerika zitagomba gusuzugura kwihagararaho gukomeye kw’abaturage b’Abashinwa bagera kuri 1.400.000.000 biteguye kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo mu gihe bibaye ngombwa. Xie yongeraho ko bizatwara Amerika ikiguzi kiremereye cyane.”
Yagize ati:”Ubushinwa bwamaganye imvugo gashozantambara za Antony Blinken na Liz Trust zo kuwa 26 Mata 2022 zigamije guha intwaro zikomeye ikirwa cya Taiwan . Tuributsa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kudasuzugura kwihagararaho gukomeye kw’abaturage b’Ubushinwa bagera kuri 1.400.000.000 biteguye kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo.”
Arangiza avuga ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu byo mu burengerazuba bemera guhinyuza amategeko agenga imibanire mpuzamanga bayakoresha mu nyungu zabo bwite bagamije kwigarurira Isi.
Twibutse ko Taiwan yifata nka leta yigenga, mu gihe Ubushinwa bwo buyifata nk’intara yabwo yabwikuyeho.Ubushinwa kandi bwakunze kuvuga ko inzira y’ingufu cyangwa intambara ishobora gukoreshwa kugirango yongere yihuze n’ikirwa cya Taiwan nk’uko byahoze mbere . Mu minsi ya vuba aha ishize, Ubushinwa bwohereje indege za gisirikare hafi 150, za mbere nyinshi kugeza ubu, mu karere k’ubwirinzi bwo mu kirere ka Taiwan. Abasesenguzi bamwe bavuze ko izo ngendo z’indege zishobora kubonwa nko kuburira Perezida wa Taiwan.
Leta Zunze Ubumwe z’amerika zakomje kugaragaza gushyigikira ubwigenge bwa Taiwan ndese perezida Joe Biden mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 yatangaje ko Ubushinwa nibutera Taiwan Amerika izarwana ku ruhande rwa Taiwan ibintu bikomeje gutuma Ubushinwa na Leta Zunze ubumwe za Amerika zirushaho kurebana ayingwe.
HATEGEKIMANA Claude