Igihugu cy’Ubushinwa, gikomeje guterana amagambo n’Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA).
Ejo kuwa 25 Ukuboza 2020, Wang Yi Minisiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa yasohoye itangazo risaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA), guhagarika iterabwoba zishyira k’Ubushinwa no ku bindi bihugu , mu cyo yise “Iterabwoba mpuzamahanga rya USA”.
Min Wang,yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta burenganzira zifite bwo gutanga umurongo utukura k’Ubushinwa ku birebana n’ikirwa cya Taiwan.
Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zigomba no guharika kubangamira umuvuduko w’iterambere n’ubukungu by’Ubushinwa no guharika icyo yise iterabwoba Mpuzamahanga .
Yagize ati:”Ntabwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zigomba guha Ubushinwa umurongo utukuru ku kibazo cya Taiwan. Zigomba kandi guhagarika kubangamira iterambere n’ubukungu by’Ubushinwa no guhagarika iterabwo mpuzamahanga.”
Hashize igihe, hari ihangana rikomeye hagati y‘Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biturutse ku kibazo cya Taiwan, aho ubushinwa bwemeza ko ari Intara yabwo mu gihe Amerika yo ishigihiye ko Taiwan yakwigenga.
Byakuruye umwuka mubi ndetse ubushinwa bushaka gutera Taiwan, mu gihe USA yaburiye Ubushinwa ko nibutera Taiwan, Amerika izahita ijya mu ntambara mu rwego rwo kurengera Taiwan.
Amakimbirane hagati y’Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’America ariko , ntabwo aterwa n’ikibazo cya Taiwan gusa , kuko hari n’ikindi kibazo gikomeye gishingiye ku guhangana muby’ubukungu hagati y’ibihugu byombi ,aho USA iri ku mwanya wa mbere ku Isi, itewe impungenge zikomeye n’umuvuduko w’ubukungu bw’ubushinwa busanzwe ari ubwa kabiri ku Isi .
Abashinwa nabo ubanza ari babwoba