Kuri uyu wa kabiri, Ubushinwa bwatangaje ibihano ku bakozi bane ba leta y’Amerika bo muri Komisiyo y’ubwisanzure bw’amadini. Ibyo bihano biri mu rwego rwo kwihimura kuri Amerika ku byo iherutse gufatira Ubushinwa ivuga ko bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa mu karere ka Xinjiang, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa.
Ibi bihano bije byiyongera ku gisa n’intambara yo kwihimuranaho hagati y’ibi bihugu byombi, ishingiye ku bibera mu ntara ya Xinjiang. Amerika yanze kwinjiza ibicuruzwa bivuye muri ako karere ivuga ko bikorwa n’abantu bakoreshejwe ku gahato. Abaharanira uburenganzira bwa muntu nabo bakomeje gukangurira abantu kutitabira imikino ya Olempike yo mu gihe cy’imbeho iteganijwe mu Bushinwa mu kwezi kwa kabiri gutaha.
Ubushinwa ariko buhakana ibyo bushinjwa byo guhohotera abaturage. Mu rwego rwo kwihimura, nabwo bwahamagariye abaturage babwo kutagura imyambaro n’inkweto bikorewe mu mahanga.
Umuyobozi wa komisiyo y’Amerika y’ubwisanzure bw’amadini n’abandi bakozi batatu bayo ntibemerewe kugera mu Bushinwa, Hong Kong, na Macau, kandi imitungo iyo ari yo yose baba bafite mu Bushinwa yafatiriwe, nk’uko umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, Zhao Lijian, yabitangaje.
Abakozi bakora mu ruganda rutunganya ipamba mu karere ka Xinjiang kabaye intandaro y’ukwihimuranaho hagati y’Amerika n’Ubushinwa
Ubushinwa bwavuze ko buzihimura kuri Amerika nyuma y’aho ministeri yayo y’imali itangarije ko buhohotera ba nyamuke bo mu bwoko bw’aba Uyghurs n’abandi ba nyamuke bo mu idini ya Isilamu mu ntara ya Xinjiang. Ubushinwa kandi bushinjwa gufunga abantu mu kivunge, guhatira abagore gukuramo inda n’irindi hohotera ariko bukabihakana. Buvuga ko Amerika ikwiriye kureka kwivanga mu mitegekere yabwo kandi ko, mu birebana n’ibihano, buzayigerera mu kebo kamwe n’ako Amerika ibugeramo. (Ijwi ry’Amerika)
Byamungu Seif