Kuri uyu wa Kane, u Bushinwa bwohereje icyogajuru cyiswe Tianwen-1 ku mubumbe wa Mars, bikaba biteganyijwe ko kizagerayo muri Gashyantare umwaka utaha wa 2021 ni ukuvura ko kizakora urugendo rw’amezi arindwi (7).
Ni misiyo ya mbere u Bushinwa bukoze bwigengaho yo kujya ku wundi mubumbe, igamije kwerekana ubudahangarwa bw’iki gihugu mu ikoranabuhanga n’ubushake mu kurizamura.
Iki cyogajuru cyahagurutse ku isaha ya 04:40 ku gihe ngengamasaha bikaba byari saa 12:40 zo muri kiriya gihugu, cyahagurukiye rwagati ku kirwa cya Hainan cyo mu majyepfo ya kiriya gihugu.
Biteganyijwe ko iki cyogajuru kizagera kuri Mars muri Gashyantare umwaka utaga wa 2021, kikazamara iminsi 90 gikora ubutumwa bwakijyanye kuri uriya mubumbe.
Liu Tongjie umuvugizi w’ubu butumwa, yavuze ko hari imbogamizi z’uko kiriya cyogajuru nikijya kugera kuri Mars kizaba kigenda gahoro kubera imiterere ya hariya kuri uriya mubumbe.
Avuga ko ubwo kizaba cyururuka kuri uriya mubumbe kizaba kigenda gahoro ku buryo ari igikorwa kizafata amezi abiri n’igice.
Kiriya cy’u Bushinwa kizaba gishakisha bimwe mu bikekwa kuri uriya mubumbe nko kuba hari amazi n’urubura.
Leta Zunze ubumwe z’Abarabu na zo ku wa mbere zohereje icyogajuru ku mubumbe wa Mars kigiye gusuzuma ikirere cyawo.
Leta Zunze Ubumwe z’America nayo mu mezi ari imbere izohereza icyogajuru kizajyana imodoka idasanzwe nini kandi iremereye izoherezwa na NASA kugira ngo isuzume iby’uriya mubumbe.
Ndacyayisenga Jerome