Igihugu cya Kenya cyemeje umuntu wa mbere wanduye indwara y’ubushita bw’inkende, wabonetse mu gace ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba ku mupaka na Tanzania.
Iyo virusi yabonetse mu muntu wakoraga urugendo ava muri Uganda ajya mu Rwanda anyuze muri Kenya.
Minisiteri y’ubuzima ya Kenya ivuga ko ingendo nyinshi z’abaturage hagati ya Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ziteje ibyago bikomeye ku ikwirakwira ry’iyi ndwara mu karere. Hari impungenge zikomeje kwiyongera ku ikwirakwira muri Afurika y’uburasirazuba ry’ubwoko bushya bwica bw’iyi virusi.
Abarwayi b’ubushita bw’inkende banatangajwe ko bagaragaye mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Centrafrique.
Ubu bushita bw’inkende buzwi nka ‘mpox’, bwahoze buzwi nka ‘monkeypox’, ni indwara iterwa na virusi ya ‘monkeypox’. Yandurira ku gukoranaho n’uruhu (umubiri) rw’uwayanduye. Ishobora no kwandurira mu bitonyanga bito cyane byo mu buhumekero.
Ibimenyetso byayo birimo nko gusesa ibiheri ku mubiri, kugira ibisebe mu kanwa no mu myanya ndangagitsina.
Ubusanzwe ikira nta kibazo mu byumweru biri hagati ya bibiri na bine. Ariko abo yakariye bisaba ko bahabwa ubuvuzi bwihariye.