Qatar na Israel barapfa inkunga yoherejwe muri Gaza , kugeza ubu Qatar iri gushyirwaho igitutu cyo kuba yahagarika inkunga iha palestine ariko nayo yatsembye ko itayihagarika uko byagenda kose.
Hagaragajwe ko kuva na mbere y’uko Hamas itangiza ibitero bikomeye ku majyepfo ya Israël tariki ya 7 Ukwakira 2023, leta ya Qatar yoherezaga amafaranga menshi muri Palestine hifashishijwe ibikorwa byo gufasha abatishoboye, akagwa mu biganza bya Hamas, nkuko byagaragajwe n’ubucukumbuzi bwa televiziyo ya CNN ku bufatanye n’umuryango Shomrim wo muri Israel.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira Palestine Qatar yahereye muri 2018 yohereza inkunga muri Palestine,bikavugwa ko iyo nkunga yaba yarafashije abarwanyi ba Hamas kwiyubako no gutegura ibitero bikomeye kuri Israel
Leta ya Israel, abanyapolitiki b’abanyamerika n’ibinyamakuru bitandukanye ntibashaka ko Palestine yahabwa inkunga ,ariko Qatar nayo yashimangiwe ko ntacyayibuza gukora icyo yapanze kuri Palestine.
Nkuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohamed bin Abdulaziz Al-Khulaifi,yabishimangiye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2023 yatangaje ati: “Ntabwo duhindura gahunda yacu. Gahunda yacu ni ugukomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu ba Palestine. Tuzakomeza kubikora nk’uko twabikoze mbere”.
Bivugwa ko Qatar igihe yahereye ifasha Palestine ari igihe inkunga y’amahanga yari igenewe guhemba abakozi no gushyigikira urwego rw’ubuvuzi yari yahagaritswe. Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, nta kibazo yayigizeho bitewe n’icyo yari igambiriye. Ariko nubwo Netanyahu yari ashigikiye iyi nkunga ko itangwa abandi bo mu rwego rw’ubutasi bwa Israel ntibigeze babishyigikira.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com