Umugabane w’Iburayi ni kimwe mu bice bikunze kwibasirwa n’imihindagurikire y’ikirere ahanini ikunze guterwa n’ihumana ry’ikirere ndetse n’iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba ibintu bikunze gutera Ubushyuhe bwinshi cyane kuburyo bwo hejuru ndetse bukunze guhitana abantu kurusha ibindi bintu byose nk’uko bitangazwa n’abashakashatsi.
Ni kuri urwo rwego, ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, bwagaragaje ko abantu 61.672 bishwe n’ubushyuhe bukabije mu mpeshyi ishize hagati y’itariki ya 30 Gicurasi n’iya Kane Nzeri.
Mu mpeshyi ishize, u Burayi bwagize ikibazo gikomeye cy’ubushyuhe buri hejuru, aho bwarenze 46 °C. Portugal yagize ubushyuhe bwo hejuru bwa 47°C nubwo ariko icyo gipimo kitakuyeho ubushyuhe bwaciye agahigo mu 2003 bwa 47,3°C
Ubwo bushyuhe bwatumye umuriro ukwira hose ku buryo wibasiye ahantu hangana na hegitari miliyoni 1,62.
Ubu bushyuhe bwatewe n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse abashakashatsi bavuga ko buri cyumweru cy’iyo mpeshyi, ikigero cy’ubushyuhe cyarenze icyo mu bihe byabanje. Ubushyuhe bukabije bwabonetse hagati ya 18 Nyakanga na 24 Nyakanga.
Ibihugu byabonetsemo ubushyuhe bukabije ni u Butaliyani, u Bugereki, Espagne na Portugal. Ibindi bibikurikira ni Bulgaria, Croatia, Malta, Lithuania, Estonia na Romania.Ubushyuhe bukabije bwibaye ibice byinshi by’Iburayi
Kugeza ubu abaharanira kurengera ibidukikije bakunze gusaba ko ibihugu byohereza ibyuka bihumanya ikirere , byakabaye bigabanya kuko uko byiyongera ari nako ingaruka ziyongera mu batuye isi.
Iyi ahanini ikaba aryo nkomoko y’imihindagurikire y’ikirere, ibintu bikomeje gufata indi ntera Atari ku mugabane w’iburayi gusa ahubwo no muri Afurika.