Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter umuyobozi w’ishyaka rya Politiki (PA) Kin Kiey Mulumba, yatangaje ko ubusugire bw’igihugu cyabo kibangamiwe n’ibitero by’u Rwanda, anasaba umukuru w’igihugu cya DRC guhuriza hamwe intore ze ngo bivune umwanzi
Iri shyaka rivuga ko uburasirazuba bw’igihugu cyabo cyatewe n’abaturanyi b’Abanyarwanda bihishe inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23, agatangaza ko bagomba kurwanya iryo terabwoba, Bemeza kandi ko igihe kigeze ngo Perezida Tshisekedi akoreshe Dipolomasi ye ndetse yihimure kuri iki gihugu cyabavogereye ubusugire bw’igihugu cyabo.
Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu kubyerekeranye n’ kibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa DRC, ku wa kane ushize, Perezida wa Repubulika yahamagariye abanyekongo bose kwerekana ko bafatanije n’ingabo za Leta (FARDC) kwicungira umutekano.
Yakomeje avuga ko intambara bayitewe n’abaturanyi babo bo mu Rwanda, kandi ko igihe kigeze ngo babacecekeshe.
Uwineza Adeline
Namwe nimunyumvire imvugo zuyu munyapolitike kweri!!!
Uguhimye atiretse agira ngo turwane.Ariko bakemura ikibazo bafitanye n’abaturage babo( M23) bakareka u Rwanda.Ariko ubundi warya ibinyabwoya,ibinyamushongo,imihovu,uduca,imbeba,isiha…,ugatekereza nk’urya ingano,amasaka,ibigori …? Bazibeshye