Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu 12 bari kugerageza kwiba amafaranga muri konti z’abakiliya ba Equity Bank mu Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga (hacking).
Uru rwego ruvuga ko abafashwe ari Abanyakenya umunani (8), Abanyarwanda batatu (3) n’umunya-Uganda umwe.
Iri tsinda ngo ryari ryarabashije kwiba muri ubu buryo Equity Bank zo muri Kenya na Uganda nk’uko uru rwego rubivuga.
Umwaka ushize mu Rwanda havuzwe ubujura bwifasihshije ikoranabuhanga muri Access Bank i Kigali.
Mu rubanza rw’abantu 21 barezwe, biganjemo abanyaNigeria n’abanyarwanda, iyi Banki yagaragaje ko hagombaga kwibwa agera kuri miliyari y’amanyarwanda ariko ngo na macye yibwe.
Mu rukiko byavuzwe ko mu kwiba abaregwa bari kwifashisha uburyo bwo guhererekanya amafranga kuri konti n’amakarita yo kubikuza, hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu 2016 havuzwe ibura ry’amafaranga agera ku $500,000 ikigo cy’uburezi cy’u Rwanda cyari cyohereje muri Nigeria kwishyurira abanyarwanda biga yo, aya yayoberejwe muri Espagne.
Ubwanditsi