Abayobozi bafunzwe bahoze bayobora amagereza atandukanye mu Rwanda bashobora gukatirwa igihano cya burundu mu gihe baba bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho.
Mu bayobozi bafunze bahoze bayobora amagereza harimo uwamenyekanye cyane mu gihe yayoboraga gereza ya Rubavu na Gereza ya Nyarugege witwa Innocent KAYUMBA yamenye kanye kubera kwiba amafaranga y’umugororwa ndetse no guhohotera imfungwa n’abagororwa mu magereza atandukanye .
Abakunzi ba Rwandatribune.com bakimara kumenya amakuru y’uko abo bayobozi bafunzwe bakurikiranyweho guhohotera imfungwa n’abagororwa badusabye ko twabanyera ibihano bashobora guhanishwa, mu gihe baba bahamwe nibyo byaha bakurikiranyweho .
Rwandatribune .com yifashishije igitabo cy’amategeko mpana byaha cyo mu Rwanda nayo yemeye kubamenyesha bimwe mu bihano biteganyirijwe ibyaha abo bahoze ari abayobozi bashobora guhanishwa.
Abahoze ari abayobozi bakurikiranywe ni :AIP GAPIRA Innocent,NTEZIYAREMYE Innocent ALIAS KIMWANGA ,James HODARI ,Jean de Dieu BAZIGA ,KAYUMBA Innocent ,Marcel BIKORIMANA ,NAHIMANA Patrick alias BANARUDIYA,SP Ephraim GAHUNGU,UWAYESU Augustin.
Ibyaha bakurikiranyweho :ni icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu ,icyaha cyo kutita ku muntu ushinzwe kurindira ubuzima,icyaha cyo gukorera undi ibikorwa byiyica rubozo n’icyaha cyo kuba icyitso mu gukora ibi byaha.
Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/06/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryateganyije ibihano kuri ibi byaha kubabikoze kandi bakabihamywa n’urukiko.
Mu ngingo ya 84 y’iri tegeko iteganya ko kuba icyitso bidahanirwa uretse igihe itegeko ryabiteganyije ukundi.
Mu ngingo y’113 y’iri tegeko iteganya ko umuntu wese wakoreye undi igikorwa kiyica rubozo kandi akagikora ari umuyobozi mu nzego za leta iyo abihamijwe n’urukiko ko ahanishwa igihano k’igifungo cya burundu . Mu ngingo y’121 y’iri tegeko iteganya ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu atarenze miliyoni zirindwi .
Mu ngingo y’122 y’iri tegeko iteganya ko kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima iyo ubihamijwe n’urukiko uhanishwa igihano k’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi iyo uwakoze atari agamije kwica iyo yari agamije kwica ,iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo uwakoze icyo cyaha yari afite ubushake bwo kwica ,igihano kiba igifungo cya burundu.
MUCUNGUZI Obed