Abanyamategeko bateraniye mu mahugurwa ari kubera mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’ Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera, Rwanda Bridges to Justice (RBJ) n’Urugaga rw’Abavoka.
Agendereye guhugura Abavoka ku bijyanye n’ubutabera bwunga.
Ni amasezerano akorwa hagati y’uregwa abifashijwemo n’umwavoka hamwe n’ubushinjacyaha nyuma bakayageza imbere y’umucamanza kugira ngo ayemeze.
Byagarutsweho na Ruzindaza Eric ushinzwe ikurikiranabikorwa muri RBJ, ejo ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 mu mahugurwa y’abanyamategeko ari kubera muri Kigali Convention Center.
Avuga ko biyemeje gufatanya na Leta mu bikorwa byo kubaka ubutabera bunoze mu Rwanda.
Yavuze ko” iyo abantu benshi bafunzwe nabyo bigira ingaruka ku gihugu”.
Ati: “ Leta ibitangamo umutungo munini ngo hitabwe kuri abo bantu benshi baba bari mu magororero, ikindi nuko bihungabanya na sosiyete muri rusange”.
Aha ni ho RBJ yahereye ishyigikira gahunda y’ubutabera bwunga.
Avuga ko ubwumvikane bw’urega n’uregwa abanyamategeko babigiramo uruhare rukomeye cyane.
Ubwumvikane bufite inenge buruta urubanza rwagenze neza akaba ari yo mpamvu bahisemo guhugura abanyamategeko kugira ngo itegeko baryumve kimwe ku bijyanye n’ubutabera bwunga.
Nkundabarashi Moïse, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka, yabwiye Imvaho Nshya ko ubutabera bwunga burimo inyungu ku mpande zombi aho uwemera icyaha ashobora kubona ibihano bigabanyije akamara igihe gito ari muri ibyo bihano.
Uwakorewe icyaha nawe aba afite ubushobozi bwo kubona ubutabera mu gihe cyihuse ndetse akaba yabona indishyi zisabwa n’amategeko.
Agira ati: “Ibyo bintu byihutisha ubutabera, urubanza rwagombaga kumara nk’imyaka 5 cyangwa 10 rukaba rushobora gukorwa mu gihe gito cyane kitarenze icyumweru, ibyo rero bikihutisha imanza, bikagabanya ibirarane bigatuma abantu babona ubutabera mu gihe cyihuse”.
Ni gahunda barimo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki y’Ubutabera mpanabyaha byemejwe na Leta y’u Rwanda.
Kuva iyi gahunda yatangira hamaze gukorwa imanza n’amadosiye asaga ibihumbi 5.
Ati: “Turifuza ko uyu mwaka w’ubutabera warangira nibura tumaze kugera ku bihumbi 10. Ibyo ni umusanzu ukomeye cyane kugira ngo na ya mibare dufite y’abantu bari mu igororero igende igabanyuka kandi abantu babone ubutabera batagombye gutegereza igihe kirekire cyane”.
Gusa iyi gahunda ngo iracyarimo imbogamizi kuko ngo ntiritabirwa nabo bireba ku rwego rwifuzwa.
Ku rundi ruhande, imibare yavuzwe n’umubare w’imanza ziri mu nkiko ntabwo ihuye bityo ngo hakenewe ubutabera bwunga.
Mu gihe mu mwaka haba hakozwe dosiye ibihumbi 10, mu myaka iri imbere bivuze ko ngo hazaba hakorwa amadosiye nibura ibihumbi 20 mu mwaka.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com