Minisitri y’ ubutabera iri mu gikorwa cyo guhugura abayobozi mu nzego zibanze kuri Politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko babifashijwemo n’ umushinga Uhaki bila mupaka cg Ubutabera butagira imbibi ushyirwa mubikorwa n’imiryango itatu ariyo International Alert, iPeace na Pole Institute.
Ni Umushinga wibanda ku baturage bambukiranya imipaka ndetse n’abaturiye umupaka ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kunganira inkiko no gufasha ubutabera mu kunga abaturage no kugabanya umubare w’ Imanza zijya mu nkiko.
Nyuma y’ Akarere ka Rusizi kuri ubu Akarere ka Rubavu niko gatahiwe aho aba bayobozi mu nzego zibanze ari mu mahugurwa y’ iminsi itatu, aho barimo guhugurwa ku mushinga wiswe “Ubutabera butagira imbibi”
Uyu akaba ari umushinga ugamije korohereza abantu kubona ubufasha mu by’ amategeko ku buntu kandi utanga serivisi mu by’ amategeko ku batishoboye hagamijwe kugabanya amakimbirane no gushimangira umutekano mu karere k’ ibiyaga bigari.
Uyu mushinga ukaba wibanda cyane ku bantu bafite ibibazo byihariye batuye mu turere duhana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo by’ umwihariko ku bantu bagiye bahura n’ ihohoterwa cyane rishingiye ku bikorwa nyambukiranyamipaka.
Nyiramugwaneza Yvonne ni Umuhuzabikorwa w’ uyu mushinga wungirije, avuga ko aya mahugurwa azatuma aba bayobozi b’urwego rw’ ibanze mu Karereka Rubavu nk’ umufatanyabikorwa wabo azatuma barushaho kubaka ubushobozi mu rwego rwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko byumwihariko ku mipaka
Yagize ati: “Iyi Politiki izafasha aba bayobozi mu nzego zibanze mu gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko, kuko urabona ni abantu basanzwe babana n’ abaturage umunsi ku wundi mu mirenge baturukamo,[…] icyo tubatezeho ni uko bagira ubumenyi bwatuma bashobora gufasha abaturage bafite ibibazo”.
Abajijwe impamvu bibanze ku mipaka yavuze ko hari indi mishanga nayo ifasha abaturage b’ imbere mu gihugu, ariko kuba hari abaturage bambukiranya imipaka baba bakeneye izo serivisi kuko nabo ari abaturage baba bakeneye ubutabera kuko nabo bahura n’ ibibazo by’ amategeko nk’ abandi baturage bose.
Umukozi muri Minisiteri y’ ubutabera ushinzwe gusakaza Politiki n’ amategeko Ruboya Antoine avuga ko Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ari Politiki ya leta mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’ abanyarwanda bihitiyemo ubwo batoraga itegeko nshinga kandi bikaba mu muco w’ Abanyarwanda.
Yagize ati: “Iyi Politiki ni nshyashya ariko ibikorwa byayo si bishya kuko kuva kera na kare abanyarwanda bari bafite umuco wo kwicara bakikemurira ibibazo biri hagati yabo, ibi rero bizatuma bagira uruhare mu kubaka umubano wabo kandi bitume batadindira mu iterambere”
Yakomeje avuga ko iyi Politiki izagira uruhare na none mu kugabanya imanza mu nkiko kuko ibyinshi bazaba babyikemuriye mu bwumvikane bityo habeho no kugabanyuka k’ ubucucike bugaragara mu magororero ari hirya no hino mu gihugu nkuko byemejwe mu myanzuro y’ inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki 08/09/2022.
Umushinga “Ubutabera butagira imbibe” cyangwa se “Uhaki bila mipaka” mu giswayili ni umushinga wa Minisiteri y’ ubutabera ukaba ushyirwa mu bikorwa n’ ihuriro ry’ imiryango itatu itegamiye kuri leta ariyo Alert International Rwanda ufite ikicaro I Londres mu bwongereza, Pole Institute ukorera muri Congo na iPeace ukorera mu Rwanda no muri Congo.
Uyu mushinga ukaba ukorera hafi y’ umupaka uhuza Congo n’ u Rwanda ku mipaka itanu ariyo La Corniche na Poids lourds mu karere ka Rubavu, umupaka wa Rusizi ya mbere n’iya kabiri hamwe n’ uwa Bugarama mu karere ka Rusizi, akaba ari umushinga w’ imyaka ine aho uteganijwe kurangira tariki 30 Ugushyingo 2026