Ihanagurabusebwa ni igikorwa giteganywa n’amategeko kigamije gukuraho ubusembwa (imiziro) ku muntu wakatiwe n’urukiko igihano runaka bitewe nuko amategeko y’igihugu abiteganya, icyo gihano kikaba cyari cyamubujije uburengabzira bwo gukora ikintu runaka.
Uburenganzira umuntu wakatiwe n’inkiko akenshi akunda kubuzwa ni uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politike, aha twavugamo nk’ubwo gutora cyangwa gutorwa, gukora imirimo ya leta cyangwa kuba waba umutangabuhamya mu rukiko n’ubundi bwinshi.
Aha mu gusobanura uburyo ihanagurabusebwa risabwa turibanda ku burenganzira bwo kuba umuntu yakongera kwemererwa gutora ndetse no gutorwa.
Mu mategeko y’u Rwanda ihanagurabusebwa uko risabwa biteganywa n’itegeko no 029/2019 ryo kuwa 08/11/2019 ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’ishinjabyaha mu ngingo zaryo za 245, 246, 247, 248 na 250.
Iri tegeko rivuga ko umuntu wese wakatiwe igihano gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa ku cyaha gikomeye ashobora guhanagurwaho ubusembwa.
Iri tegeko rikomeza ryerekana igihe kigomba kuba gishize kugirango uwakatiwe asabe ihanagurabusembwa, gihe giteganyijwe kuba gishize ni imyaka itanu(5) urisaba agomba kuba amaze arangije igihano, ahawe imbabazi cyangwa arekuwe by’agateganyo.
Aha iri tegeko rivuga ko ihanagurabusembwa rishobora gutangwa kino gihe gishize ariko nibura muri icyo uwakatiwe akaba yarakomeje kugaragaraho ibimenyetso nyakuri by’imyifatire myiza, rikomeza rivuga ko iki gihe gitangira kubarwa uhereye ku munsi warekuriwe hashingiwe ku buryo watashye.
Iri tegeko rinateganya irengayobora(exception) ku gihe cyateganyijwe cyo gusaba ihanagurabusembwa iri rengayobora rivuga ko mu gihe cy’abasubiracyaha ndetse no mu gihe cy’abarengeje igihe cyo gukurikiranwaho ibihano, igihe kibarwa n’imyaka icumi(10) kuva ubisaba afunguwe cyangwa kuva ku munsi igihe cyo kudashobora gukurikirana ibihano cyatangiriye.
Ibisabwa ngo umuntu asabe ihanagurabusembwa harimo no kuba yarishyuye amafaranga y’ihazabu yaciwe cyangwa se akaba yerekana ko atishoboye akaba yayasonerwa, itegeko rivuga ko urukiko rubisabwa ari urukiko Rukuru cyangwa urukiko Rukuru rwa Gisirikare kubasirikare ubisaba akabikora mu nyandiko akagaragaza aho yabaye hose akimara gufungurwa, iyi dosiye yohererezwa ubushinjacyaha nabwo bukagira icyo buyivugaho mu gihe cy’amezi abiri(2) usaba ihanagurabusembwa cyangwa umwunganira amaze kubazwa cyangwa barahamagawe ku buryo buteganyijwe n’itegeko.
Aha iri tegeko ryanateganyije ko ihanagurabusembwa rishobora kutemerwa kubera ko igihe giteganyijwe kituzuye cyangwa urisaba atabashije kwitwara neza nkuko amategeko abiteganya (kuba ataragaragaje ibimenyetso bifatika bigaragaza ko uwari warakatiwe yahindutse).
Uwakatiwe iyo ahawe ihanagurabusebwa rikuraho igihano kandi kuva ubwo rikavanaho iburabubasha ryose, icyakora ihanagurabusembwa rikurwaho iyo uwari wararihawe akoze icyaha mu myaka itanu arihawe gihanishwa igihano kingana cyangwa kirenga imyaka itanu (5) kandi akaba yaragiciriwe igihano cyo gufungwa.
Mu gutanga no gusaba ihanagurabusembwa ikibandwaho ni imyitwarire yaranze urisaba iyo myitwarire ikaba irangwa n’ibimenyetso bifatika bigaragazwa mu mibereho y’urisaba yaba iya politike, imibanire ndetse n’ibyerekeranye n’imbonezamubano.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com