Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18, imiryango itegamiye kuri Leta yagize uruhare mu kumurega ivuga ko uyu ari umunsi w’ibyishimo n’ikizere ku batuye aho yakoreye ibyaha.
Imiryango mpuzamahanga; Fédération Internationale des Ligues des Droits de l’Homme (FIDH), Associations Africaine de Défense des Droits de l’Homme (ASADHO), Groupe Lotus na Ligue des Electeurs yatangarije BBC ko yakiriye neza umwanzuro w’urukiko.
Iyi miryango yagize uruhare mu kugaragaza ibyaha byarezwe Bosco Ntaganda wahoze mu nyeshyamba mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Kongo.
Bosco Ntaganda, uyu munsi yahamijwe ibyaha 13 by’intambara n’ibyaha 5 byibasiye inyoko muntu yakoze hagati ya 2002 na 2003 mu ntara ya Ituri. Ntaganda yaburanye ahakana ibi byaha, afite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo.
Iyi miryango yandikiye BBC ko iki cyemezo ari intsinzi ku bihumbi by’abantu bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’inyeshyamba za Bosco Ntaganda muri Ituri, cyane cyane abasambanyijwe ku ngufu.
Ntaganda yahoze yungirije Thomas Lubanga ku buyobozi bw’inyeshyamba za Forces Patriotiques pour la libération du Congo (FPLC), zishinjwa ibyaha binyuranye byakoreye muri kariya gace ka Ituri.
Dismas Kitenge umuyobozi wa Groupe Lotus yavuze ko “uyu ari umunsi ukomeye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FPLC batahwemye gusaba ko Ntaganda aryozwa ibyaha yaregwaga”.
Ntaganda yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu n’ibindi byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyaha uru rukiko ruhamije umuntu ku nshuro ya mbere.
Ati: “Abakorewe ibi byaha bagize uruhare runini mu kubigaragaza ubwo bitabiraga amaburanisha y’uru rubanza”.
Iyi miryango, ivuga ko uru rubanza rutanga ikizere ko n’abandi bantu bakekwaho ibyaha nk’ibi bakoreye muri Kongo, nka Sylvestre Mudacumura (umunyarwanda ukiri gushakishwa), bazageraho bakabibazwa.
Urukiko mpuzamahanga ntabwo rugikorera iperereza muri Kongo. Iyi miryango ivuga ko rushobora gushyira igitutu kuri Leta ya Kongo igakurikirana abakekwaho ibi byaha nk’ibi nk’uko bivugwa na Jean-Claude Katende uyobora umuryango ASADHO.
Iyi miryango, isaba urukiko mpuzamahanga gutangaza vuba ibihano ku byaha byahamijwe Ntaganda, rugakomeza iburanisha ku ndishyi z’akababaro ku bakorewe n’abagizweho ingaruka n’ibyaha yahamijwe.