Ubutabera: Ingabire Victoire araregwa ibyaha uruhuri by’intambara mpuzamahanga byakozwe n’abarwanyi be akaba ashobora kuzitaba urukiko mpuzamahanga ICC i Lahe mu gihugu cy’Ubuhorandi aho yaje aturutse.
Amakuru Rwandatribune.com ikesha BBC Gahuzamiryango ni uko Madame Ingabire Victoire Perezida w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda kuva taliki ya munane Ugushyingo 2019 yatangiye kwitaba urwego rw’ubugenzacyaha RIB.
Nkuko nawe abyivugira, mu kiganiro yagiranye na BBC aravuga ko yatangiye guhatwa ibibazo ku bitero byagabwe na RUDI URUNANA ibarizwa muri P5, ibyo bitero bikaba byarahitanye abaturage b’inzirakarengane mu mirenge ya Musanze na Kinigi ho mu Karere ka Musanze.
Ese Ingabire ahuriye he n’ibi bitero?
Muri raporo ya ONU yasohotse ku wa 31 Ukuboza ivuga ko 2018 hari umutwe witwara gisirikare wa P5 uhuriwemo n’imitwe ya Politiki yose, harimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), the Forces démocratiques unifées-Inkingi (FDU INKINGI), the People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), the Social Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) n’uwa the Rwanda National Congress (RNC),uyu mutwe ukaba ukuriwe na Kayumba Nyamwasa ku rwego rwa gisilikare.
Ubuhuzabikorwa bwazo bukaba bukuriwe na Ex-Far Major Faustin Ntilikina uyu Ntilikina Faustin akaba ari nawe uramutswa ibikorwa bya FDU-INKINGI muri P5.
Sibyo gusa kandi mu Itangazo RUD URUNANA yashyize ahagaragara ryo kuwa 04 Ukwakira 2019 ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana, Dr Jean Marie Vianney Higiro, yihakanye Major Ntilikina na Gen Afurika bashinjwa gushimutisha Rutabana.
Higiro yavuze ko abo bagabo batakibarizwa mu mutwe ayoboye bityo ko ibyo bakoze umutwe ayoboye utabibazwa.
Muri iryo Tangazo aragira ati “Major Ntilikina Faustin akimara kuyoboka ishyaka FDU Inkingi yikuye mu banyamuryango ba RUD-Urunana. Jean Michel Afurika, wari General de Brigade, n’abo akorana nabo ntaho bagihuriye na RUD-Urunana .
Yongeyeho ati “Major Ntilikina Faustin na Gen Jean Michel Afurika bahisemo kuva muli RUD-Urunana binjira muri FDU Inkingi. Bityo rero ibikorwa byabo byose nibo bireba hamwe n’ ishyaka bakorera,asoza agira ati:ibyo bazakora byose yaba ubwo bwicanyi no gushimuta abantu bizabazwe FDU-INKINGI,na ba nyirubwite.
Ese Ingabire Victoire ashobora kugezwa i Lahe nka ba Tomasi Lubanga?
Rwandatribune.com yakoze ubusesenguzi ndetse twiyambaza abahanga mu mategeko nshinjabyaha icyo benshi bahurizaho, ni uko kugeza ubu Akanama gashinzwe umutekano ka Loni karatanga icyerekezo cy’iyi dosiye ya P5 nkuko FDLR byagenze murazi ko Gen.Mudacumura yapfuye yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi hamwe na Gen Ntawunguka Pacifike aliyasi Gen.Omega.
Dore bimwe byaha Ingabire ashobora kuzashinjwa nk’umufatanyabikorwa wa P5;
1.Gushinga umutwe w’ingabo utemewe.
2.Kujyana abana mu gisilikare nk’uko abenshi babibonye abatangiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisilikare i Nyamirambo benshi n’urubyiruko.
- Ubusahuzi; P5 iraregwa ubusahuzi ku baturage b’abakongomani bwabereye ahitwa Gatoyi, Miyanja, Lwashi na Bitumingi ho muri Masisi no muri Binza, tugarutse muri Binza hose ni muri Congo iki kikaba ari icyaha cyakorewe hanze y’igihugu,
- Ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, gushimuta abantu no kubakoresha imirimo y’agahato, ibi byose bikaba bigikorwa n’ingabo za P5 imwe FDU-Inkingi ibereye Umufatanyabikorwa muri Congo Kinshasa, nacyo akaba ari icyaha mpuzamahanga kuko cyagize ingaruka ku bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya congo,
5. Icyaha cyo gushimuta abantu bagakoreshwa imirimo y’uburetwa n’ibindi, utibagiwe n’igitero cyishe abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze.
Gushinga umutwe w’ingabo dore ko mu byaha by’intambara bimaze gukorwa na P5; harimo kujyana abana mu gisilikare ku ngufu aho babashuka ko babajyanye muri Congo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakisanga muri uyu mutwe.
Ikiganiro Noble Marara umwe batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yatanze kuri Radio Inyenyeri yavuze ko yabonye amakuru yizewe, aho”Madame Mukangemanyi Rwigara nyina wa Dianne Rwigara amaze iminsi atukira Ingabire Victoire kuri Telefone amusaba ko yabwira ingabo ze zikuriwe na Afurika Jean Michel kurekura Musaza we Ben.Rutabana zafashe bugwate.
Victore Ingabire n’Umuyobozi w’Ishyaka rutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda FDU INKINGI yarekuwe kuwa 28 Kamena 2018 ku mbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .
Ingabire Victoire mu gihe ibi byaha byamuhama, igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda,ingingo ya 508 igena igifungo cy’imyaka 15 ku muntu wafashe undi bugwate, ingingo ya 681 n’iya 682 yo muri icyo gitabo ihanisha igifungo cy’imyaka 5 kugeza kuri 7.
Umuntu wese ushinjwa kurema umutwe w’abagizi ba nabi, mu gihe icyaha kibaye insubiracyaha uhamwe n’icyaha ashobora guhabwa igihano cy’imyaka 15 kugeza kuri 20, ibijyanye n’amategeko n’ibihano by’ibyaha by’intambara byakorewe mu kindi gihugu bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana cy’urukiko mpuzamahanga ICC ruri I Lahe mu Buholandi.
Abahanga mu by’amategeko basanga mu gihe Akanama ka Loni kakohereza iyi dosiye muri ICC ,Ingabire Victoire, Kayumba Nyamwasa na Me.Bernard Ntaganda na Maj.Nkirikina bakoherezwa I Lahe kuburanishirizwayo nk’uko Tomasi Lubanga na Jean Pierre Bemba bashikirijwe uru rukiko.
Mwizerwa ally