Kuri uyu wa Kane taliki 28, Gicurasi, 2020 Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakatiye igifungo cya burundu Ladislas Ntaganzwa kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Urukiko rwemeje ko yayoboye ibitero byaguyemo abatutsi barenga 25,000 kuri kiliziya ya Cyahinda mu karere ka Nyaruguru no mu misozi iyikikije.
Ntaganzwa yahamwe n’ ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside, Icyaha cyo kurimbura imbaga, Icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu munsi urukiko rw’ibanze rwa Nyanza, Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rusomeye Ladislas Ntaganzwa uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi rwifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Skype.
Urukiko, ubushinjacyaha n’abunganira uregwa bahuye mu buryo bw’ikoranabuhanga . Nyuma y’igihe kirenze isaha yanze gukurikirana urubanza, Ladislas Ntaganzwa yaje kwemera gukurikirana isomwa ry’urubanza rwe kuri Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19.
Inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’urukiko Saa yine na cumi nitanu.
Perezida wiburanisha yabanje kubaza niba abunganira NTAGANZWA Ladislas bahari umwe muribo bo avuga ko ahari. Uwari uhari ni Me Alexis Musonera mugenzi we utabonetse ni Laurent Mugabo.
Me Musonera yabanje kubwira Perezida w’iburanisha ko umukiriya wabo yifuje gusomerwa adahari.
Perezida yabasubije ko ntakibazo kibirimo,ko ari uburenganzira bwe.
Nyuma y’igihe runaka Ntaganzwa yaje kwemera gukurikirana isomwa ry’urubanza rwe kuri Skype.
Umucamanza mbere yo gusoma urubanza yabanje gusubiramo uko iburanisha ryagenze muri rusange.
Mbere yo gusubiramo uko iburanisha ryagenze yavuze ko mbere y’uko Ntaganzwa aburana, habanje guteshwa agaciro urubanza yari yaraburanye muri Gacaca, aho yari yarahamijwe ibyaha yaregwaga agakatirwa gufungwa burundu y’umwihariko.
Yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya aho bavuze ko Ntaganzwa yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda.
Yavuze kandi ku ruhare rwe mu kwica abatutsi bari bahungiye ahantu hitwa i Gasasa aho ngo yari ari kumwe n’abarundi bari barahungiye mu Rwanda.
Ntaganzwa afungiye muri gereza ya Mpanga mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza akaba yari yarahamijwe n’urukiko Gacaca rwari rwaramukatiye igifungo cya burundu y’umwihariko kuri ibyo byaha bya Jenoside.
Umwunganizi we mu mategeko, Me Musonera Alex, yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ko agomba kukijuririra.
Ntaganzwa yafatiwe muri Republika ya kidemokarasi ya Congo agezwa mu Rwanda ku itariki ya 20 Werurwe, 2016, icyo gihe akaba yarazanywe n’abakozi b’Umuryango w’abibumbye.
Bwana Ladislas Ntaganzwa w’imyaka 56 yavukiye i Gasharu mu cyahoze ari Komini ya Nyakizu muri Prefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Nyaruguru.
Araburana ibyaha bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu aregwa ko yakoze akiri burugumestre wa Nyakizu.
Ntaganzwa yatawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2015 muri Repubulika ya kidemokarasi ya Kongo mu gace ka Bulewusa aho yari umuganga mukuru wa FDLR. Yari ku rutonde rw’abashakishwa bashyiriweho igihembo na USA cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu uzatanga makuru yatuma bafatwa.
MWIZERWA Ally