Raporo ibigo by’ubutasi by’u Bwongereza byagejeje ku Biro bya Minisitiri w’Intebe ivuga ko ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha, aribwo ingabo z’u Burusiya zateguye kuzatangiza intambara kuri Ukraine. Abongereza baba muri Ukraine no mu Burusiya ndetse no bihugu bituranye cyane n’ibi bihugu tuvuze haruguru, basabwe gutaha iwabo.
Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zasabye abaturage bazo gutaha. Abanyaburayi bakora mu Biro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bakorera muri Ukraine nabo basabwe gutaha.
Ubwoba bw’uko u Burusiya bwarasa Ukraine vuba aha bwatumye Amerika yongera abasirikare yohereje muri Pologne. Yoherejeyo abandi 3,000 basanga abandi 1,700 bari bahasanzwe.
Amakuru y’uko Putin ateganya kuzatangiza intambara kuri Ukraine ku wa Gatatu taliki 16, Gashyantare, 2022 yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Der Speigel kikavuga ko cyayakuye ku bakora ubutasi bo mu Bwongereza bayagisangije nyuma yo kuyageza mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Ni amakuru kandi yabonywe n’izindi nzego z’ubutasi harimo na CIA akaba asobanura neza uko Abarusiya bateganya kuzatangiza urugamba ndetse yerekana n’imihanda bateganya kuzacamo.
Umujyanama mu Biro bya Perezida Joe Biden yatanze umuburo ku Banyamerika bari mu gice gishobora kuberamo intambara, ababwira ko babaye bakunda amagara yabo, bava muri icyo gice inzira zikigendwa kuko ngo Amerika itazaza kubatabara cyangwa kuhabakura.