Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (Chieftaincy of Military Intelligence (CMI) rukomeje ibikorwa byo gutoteza no guhohotera abanyarwanda batuye mu gihugu cya Uganda.
Ni mugihe ku wa Kabiri nk’uko uru rwego rusanzwe rukuriwe n’umugabo uzwiho kwanga abanyarwanda ariwe Brd Gen Abel Kandiho rwataye muri yombi abanyarwanda babibiri babasivile Mathew Nsabimana na George Bazatoha
Nk’uko bivugwa n’ababibonye ngo kuwo munsi wo kuwa kabiri iki cyumweru imodoka ya CMI yaritwawe n’abantu bambaye imyambaro ya gisivirire basanze Nsabimana ari mu kazi aho yari asanzwe afite akabari kazwi nka Bahamas bar and rounges gaherereye mu gace ka Rubaraga maze bamutegeka kurira Imoda ifite ibirahuri byijimye , bikaba bibugwa ko yahise ajya gufungirwa hamwe mu kigo cya CMI gikuriwe na Major Nelson Kyatuka aho yabanje gukorerwa iyicarubozo maze nyuma akaza kujyanwa gufungirwa kuri sitatiyo ya Polisi ya Kireka imwe muri sitasiyo za Polisi zizwiho gukorana na CMI ahagezwa indembe ndetse kugeza ubu umuryango we ukaba utaremererwa ku musura.
Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bya Uganda Ngo Uru rwego rwa CMI rwataye muri yombi Nsabimana rumushinja kuba intasi y’uRwanda ariko CMI ikaba ntabimenyetso yagaragaje ubwo yafataga Nsabimana Mu buryo budakurikije amategeko dore ko nta mpapuro zo kumuta muri yombi yeretswe .
Ikindi kandi nuko kugeza magingo aya Nsabimana atarabasha kugezwa imbere y’ubutabera mugihe itegeko riteganya ko nibura nyuma y’amasaha 48 umuntu atawe muri yombi agomba kuba yagejejwe imbere y’ubutabera k’uko ari uburenganzira bw’uwatawe muri yombi kwisobanura imbere yubutabera k’ubyaha ashinjwa .
Bikaba bigaragara ko CIM yafashe Nsabimana mu buryo budakurikije amategeko no kuba yabona uwamwunganira. Nubwo CMI imushinja kuba intasi y’uRwanda abaturage baturanye nawe mu gace ka Seguku bahamya ko kuva 2015 ubwo Nsabimana yazaga gutura muri aka gace atigeze agaragara muri ibi b’ikorwa.
Yatuye Uganda kuva 2008 aho yari afite ibyangombwa bimwemerera kuhakorera.
Si Nsabimana wafashwe wenyine kuko uwo munsi yafathafashwe undi mu nya Uganda ufite inkomoko mu Rwanda witwa George Bazatoha nawe yatawe muri yombi na CMI nawe imushinja kuba intasi y’uRwanda nk’uko CMI isanzwe ibigengenza iyo hari abanyarwanda ishaka guhohotera.
George Bazatoha wahoze akuriye ishirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda muri Kaminuza ya Makelele ndetse akanakunda kugaragara Mu bikorwa bya diyasipora Nyarwandamuri Uganda cyane cyane Mu bifite aho bihuriye n’umuco ngo kimwe mu byo yazize ni ugukunda kwigaragaza cyane nku munyarwanda kuruta uko ari umunya Uganda.
CMI ikaba yarakunze kwibasira Abanyarwanda muri Ubu buryo nubwo yakunze gusabwa kugaragaza ibimenyetso ariko ntibikore yaba mu buryo bw’ibimenyetso bifatika cyangwa se mu Nkiko .
Kuva mu mwaka wa 2017 urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda ( CMI ) rwakunze gushinjwa na Leta y’uRwanda n’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa Muntu kwibasira Abanyarwanda batuye Uganda aho bafatwa bagafungwa mu buryo budakurikije amategeko, kubakorera iyica rubozo ndetse benshi ntibahabwe ubutabera.
Bafatanyije n’abambari b’umutwe wa RNC ugamije guhungabanya umutekano w’uRwanda ndetse usanzwe unaterwa inkunga na Guverinoma ya Uganda ngo CMI yiyemeje guta muri yombi no guhohotera Abanyarwanda batuye Uganda ariko batitabira ibikorwa bya RNC ibintu Guverinoma y’uRwanda itahwemye kunenga.
Abasesenguzi mu bya politiki y’akarere k’ibiyaga bigari bavuga ko kuba Uganda ikorana n’imitwe nka RNC, FDLR ,RUD Urunana n’iyindi bituma Perezida museveni ahora yikanga intasi z’uRwanda kugera no munsi y’uburiri bwe .
Ibi ngo bikaba bituma we n’inzego ze zishinzwe umutekano zibasira abantu binzirakarengane baturuka mu Rwanda .
Uganda kandi ngo ikaba ikomeje gushora akayabo mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w”uRwanda.
Hategekimana Claude