Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zasoje inama yabereye muri Angola igamije kwigira hamwe kurandura umutwe wa FDLR.
Ku wa Gatatu niwo wari umunsi wo guhurira muri Angola. Intumwa z’ibihugu byombi zigizwe n’impuguke mu by’ubutasi, zasoje inama yazo ku wa Kane.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Téte António, ni we wafunguye iyo nama agaragaza akamaro ko kwigira hamwe gahunda yo kurwanya umutwe wa FDLR, no kureba uko ingabo zihanganye zahagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama y’impuguke mu by’ubutasi yari yemejwe mu biganiro bya kabiri byahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, uwa Congo n’uw’u Rwanda ku wa 30 Nyakanga, 2024 i Luanda, muri Angola.
Kuri uwo munsi bemeje agahenge ko guhagarika imirwano igihe kirekire (cessez-le-feu), katangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 04/08/ 2024.
Impuguke mu butasi kuri buri ruhande zigomba kuba zatanze imyanzuro yazo tariki 15/08/2024 ikazigwaho mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri izaba muri uku kwezi