Abategetsi ba DRC, bakomeje gusaba igihugu cy’Ububiligi gukoresha uko gishoboye kigashyira igitutu ku mutwe wa M23 ukava muri Bunagana n’utundi duce ukomeje kwigarurira muri Teritwari ya Rutshuru.
Mu gihe Repubulika iharanira demokorasi ya Kongo(DRC) ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Abategetsi ba DRC basanga ari byiza ko Ububiligi nk’igihugu cya koronije ibihugu byombi ,cyagira uruhare mu kurangiza aya makimbirane.
Ababa bategetsi ariko, bakomeje gukurura bishyira kuko basaba igihugu cy’Ububiligi kotsa igitutu umutwe wa M23 ukava mu duce twose umaze kwigarurira by’umwihariko umujyi ukomeye wa Bunagana nta yandi mananiza.
Imbere ya Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bubiligi , Christian Ndongala uhagarariye DRC muri iki gihugu, yatakambye asaba Els Van Hoof perezidante w’iyi komisiyo ,kwinginga Ubutegetsi bw’Igihugu cye cy’Ububiligi gufasha DRC kotsa igitutu umutwe wa M23, ukava mu Mujyi wa Bunagana n’utundi duce twose ukomeje kwigarurira.
Yagize ati:” Turabasaba twinginga ko mwasaba Ubuyobozi bw’ igihugu cyanyu cy’Ububiligi gufasha DRC kotsa igitutu M23 ikava muri Bunagana n’utundi duce ikomeje kwigarurira. Turanasaba kandi ko Ububiligi bwa kwamagana intambara umutwe wa M23 watangije ku gihugu cyacu cya DRC n’abawutera inkunga bose.”
Christian Ndongala, agejeje ubu busabe bwa DRC ku Bubiligi mu gihe imirwano iheruka kubura guhera tariki ya 20 Ukwakira 2022 , umutwe wa M23 ukongeje kwigarurira utundi duce turimo Ntamugenga ,Kalengera Muhimbira na Nyaluhondo.
Ni ibitero byatangijwe na FARDC ifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba za FDLR na Mai Ma Nyatura bagamije kwisubiza umujyi wa Bunagana n’utundi duce M23 yigaruriye, ariko kugeza ubu M23 imze kwigarura utundi duce ndetse amakuru aturuka muri Teritwari ya Rutshuru ,yemeza ko M23 ishobora no gukomeza kwigarurira utundi duce turimo n’umujyi wa Rutshuru.
M23 yo ivuga ko izakomeza kurwana kugeza Ubutegetsi bw’ i Kinshasa, bwemeye kwicara bukagirana ibiganiro nayo ,ndetse ko n’ibitagenda gutyo itazapfa ivuye mu Mujyi wa Bunagagana n’utundi duce twose imaze kwigarurira muri Teritwari ya Rutshuru mu Nttara ya Kivu y’Amajyaruguru.
HATEGEKIMANA Claud
Rwandatribune.com
Ariko DRC yo ntabwo ari igihugu nkibindi? Ntabwo yarinda ubusugire bwayo? Kuki itagira igisirikare? Igisirikare nicyibanze ku gihugu cyigenga kuko iyo kidahari igihugu barakigabana da. Kuba RDC idafite igisirikare kiri effective bitunga agatoki ku buyobozi butariho! Ntabuyobozi igihugu gifite. Iryo sabiriza ry’ubufasha rizarangira ryari? RDC yabuze abasore n’inkumi million 15, bakwitangira igihugu cyabo bakakirindira ubusugire. Sinzi ko ababiligi bashobora kujya muri kariya kajagari.
ikibazo ntabwo ari umubare w’abasirikare, kuko n’abahari ntacyo bakora, kandi nabo ntawabarenganya,ahubwo nibabanze bababwira urugamba bariho rufite iyihe ntego, rugamije iki? ubundi iyo habaho ibiganiro byari ngombwa intambara? erega abasirikare nabo bagira ubwenge barasesengura. ikindi umusirikare arakomerekera ku rugamba, nta bone abamwitaho, yagira umwaku noneho akaba adafite umuryango hafi akazarembera mu bitaro cg agapfa nk’imbwa, uwo muntu nigute yazagira umutima wo kurengera igihugu kitagize icyo kimumariye koko? uzitegereze ubuzima babamo, none se muragira ngo bakore iki? iki gihugu cyabuze ubuyobozi ahubwo
ubutegetsi bwa RDC njye mbona bafite ikibazo gikomeye pe,igihe batangiye batakambira umuhisi n’umugenzi ngo babafashe gukemura ibibazo biteje, ese ubwo babona abo batakambira nabo nta gushishoza bagira? ese ko iyi leta haribyo yemeye kubahiriza mumasezerano yagiranye na M23, yabikoze ikareba ko ikibazo kitarangira bakareka kurira nk’ibitambambuga? ubu se baragira ngo babutse igitutu baberekeze hehe koko? ikibazo cy’ababayobozi ntibashaka kwemera ukuri, ubwo baravuga ngo bave aho bafashe hose basubire iwabo mu rwanda? icyo kintu kitarabavamo,ndabarahiye barafata n’ahandi ahubwo. umwana ujya iwabo nta wumukumira,bafite inyota yo kongera kwicara iwabo batekanye.