Nyuma y’intambara y’amasasu, ubu hagezweho intambara ya Diporomasi hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa ,by’umwihariko kubirebana no kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhoshya amakimbirane hagati y’impande zombi.
Kuva tariki ya 17 Werurwe 2023, umutwe wa M23 watangiye kuva mu bindi bice wari uheruka kwigarurira muri Teritwari ya Masisi aribyo, Karuba, Kilorirwe neeno, Muremure, Nyamilima,Nkingo,Kagano, Kihuri ahazwi nka “3 Antene’’muri Sake no mu nkegero zaho.
Ni uduce M23 yarukuye ku bushake nyuma y’utundi yari iheruka kurekura muri teritwari ya Nyiragongo(Kibumba na Buhumba) na Rutshuru turimo akazwi cyane nka Rumangabo mu mpera z’umwaka ushize.
Guhera ejo kuwa 3 Werurwe 2023, bamwe mu barwanyi ba M23 bagaragaye bari gusubira mu birindiro byabo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo .
Ni igikorwa M23 yakoze, nyuma yaho Guverinoma ya DRC yari imaze igihe ivuga ko izagirana ibiganiro n’uyu mutwe ari uko usubiye inyuma ukajya mu birindiro byawo bya kera bihereye mu gace ka sabyinyo.
Ibi kandi byanashimangiwe n’ibihugu by’ibihangange ku Isi birimo USA, Ubufransa, Ubudage ,Ubwongereza n’imiryango mpuzamahanga irimo na ONU isaba ko M23 yabanza gusubira inyuma, ubundi hagashakwa uko hategurwa ibiganiro na Guverinoma ya DRC.
Umutwe wa M23 nawo , uvuga ko wemeye guhagarika imirwano byagatenganyo no kurekaura uduce wigaruriye muri Masisi na Rutshuru , mu rwego rwo kubahiriza ibyo usabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhoshya amakimbirane ifitenye n’Ubutegetsi bwa Kinshsa binyuze mu nzira y’Amahoro, gusa ushimagira ko izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage, mu gihe wagabwho ibitero na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intawro irimo FDLR.
Binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wungirije wa M23 mubya politiki Canisius Munyarugero, yabwiye itangazamakuru ko M23 iri kubahiriza imyanzuro igamije guhoshya amakimbirane, yongeraho ko M23 itazakomeza kubahiriza iyo myanazuro yonyine, mu gihe izindi mpande zirimo guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanyamahanga n’Abenegihugu itayubahirije.
Hari abasanga ibyo M23 iri gukora isubira inyuma ari umutego yateze Kinshasa ku rwego rwa Politiki na Diporomasi!
Abasesenguzi mubya politiki, bemeza ko M23 yemeye guhara ibice yari yaramaze gufata yiyushye icyuya, mu rwego rwo kugaragaza ko icyo ishize imbere atari intambara , ahubwo ko ishaka ko impamvu zatumye ifata intwaro zumvikana neza ndetse zigahabwa agaciro k’uruhando mpuzamahanga.
Aba basesenguzi, bakomeza bavuga ko utabasha kurwana intambara y’amasasu ngo uyitsinde mu gihe udafite imbaraga ku rwego rwa Politiki na Diporomasi.
Kuva M23 yatangira kubahiriza ibyo isabwa, ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye bakomeje gushima uyu mutwe , bavuga ko uri kugaragaza ubushake bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’Amahoro ari nako basaba Guverinoma ya DRC gutegura ibiganiro n’uyu mutwe.
Ni ibyagarutsweho na Uhuru Kenyata ku munsi wejo, wemejo ko M23 igomba gushyirwa mu biganiro bya Nairobi, bitewe n’uko iri kubahiriza imyazuro iyisaba guhagarika imirwano no kurekura uduce twose yari yarigaruriye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Aba basesenguzi bemeza ko M23 iri gukora ibyo isabwa, ahubwo ihurizo rikomeye kikaba risigaranye Guverinoma ya DRC isabwa gutangira gutegegura ibiganiro n’uyu mutwe, bitewe n’uko uri kubahiriza ibisabwa byose n’imyanzuro y’Abakuru b’ibihugu byo mukarere igamije gushakira amahoro uburasirazuba bw’iki gihugu.
K’urundi ruhande ariko, guverinoma ya Congo isa niyishize mu mutego ubwo yavugaga ko nta biganiro izajyirana na M23 ngo kuko ari umutwe w’iterabwoba ushyigikiwe n’u Rwanda na Uganda.
Iyi mvugo ya DRC, yakiriwe vuba n’Abanye congo b’ingeri zose aho nabo bahise basaba guverinoma yabo kutazigera ihirahira ngo igirane imishyikirano na M23.
Kugeza ubu kandi, Guverinoma ya DRC nayo irasa n’ititeguye gushyikirana na M23 n’ubwo uyu mutwe uri kubahiriza ibyo usabwa byose ndetse gukomeza kwihagararaho bikaba bishobora gutuma M23 ibona imbaraga za Politiki na Diporomasi ziyishyigikira.