Maese-Czeropski yari umukozi muri Sena Amerika, akaba yirukanywe azira kuryamana n’umugabo mugenzi we mu cyumba cya Sena.
Ibi bibaye nyuma y’amashusho yagiye acicikana ashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Daily Caller, iperereza ryatangijwe na police hagendewe kuri yo.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko byatumye CNN ishaka kumenya byinshi kuri ibyo ariko ibiro bya Senateri Ben Cardin ntibyagize icyo bibitangazaho.
Inshingano Maese-Czeropski yari afite muri ibyo biro bya Ben Cardin zari izo kuba ufasha umusenateri gusubiza amabaruwa yandikiwe, ubutumwa bwo kuri emails, kwitaba telefoni n’ibindi bitandukanye.
Nubwo habayeho guhakana ndetse akavugako agomba kwifashisha amategeko akarenganurwa,nyuma yaho ibiro bya Ben Cardin byasohoye itangazo bigaragaza ko Maese-Czeropski atakiri umukozi wa Sena y’Amerika.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com