Amahoteri, utubari na Restora byo muri Addis Abeba, birahigwa n’abashinzwe umutekano muri Ethiopia nkuko byatangajwe n’ ubuyobozi, nk’uko bivugwa ko ntakindi kihakorerwa Atari ubusambanyi bw’abahuje ibitsina.
Leta nyinshi zashyizeho amategeko akomeye n’ibihano, cyane ko ibihugu byo muri Afrika butemera ubusambanyi bw’abahuje ibitsina.
Imiryango iharanira uburenganzira b’ikiremwa muntu , ivuga ko umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina muri Ethiopia ukomeje kwihisha kubera ko aba Bantu bahura n’ivangura rikabije Kandi bagatinya ihohoterwa bakorerwa hamenyekanye umwirondoro wabo.
Nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, urwego rwa leta rushinzwe amahoro n’umutekano, bavuga ko hagiye gufatwa ingamba ku bigo bikorerwamo ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina. Kandi ko hamaze kugabwa igitero kuri guests house zo muri uyu mujyi nkuko tubikesha inkuru ya Reuters.
Kuryamana kw’abahuje ibitsina birabujijwe mu mategeko ya Ethiopia, ikivugwa cyo nuko ntawari wahamwa n’iki cyaha cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina aricyo cyitwa ubutinganyi.
House of Guramayle nk’itsinda ryunganira abatinganyi, muntangiriro z’iki cyumweru ryatangaje ko ryamaganye ubwiyongere bukabijebw’ibitero byibasira abantu muri Ethiopia, bishingiye ku guhitamo gukora imibonano n’igitsina ushaka.
Niyonkuru Florentine