Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya ,akomeje kuburira ibihugu bigize umuryango wo gutabarana wa OTAN, ko Uburusiya bwiteguye guhangana nabo mu gihe cyose bakomeza gushora Ukraine mu Ntambara
Mu ijambo yagejeje ku Barusiya ku munsi wejo tariki ya 23 Nzeri 2022, Perezida Putin yahaye ubutumwa butomoye kandi bugufi Umuryango wa OTAN.
Yagize ati:” OTAN niyo yatumye dushoza intambara kuri Ukraine, itera Inkunga ibyihebe, Ihindura Ukraine Igitambo mu nyungu zayo bwite, yegereza ibirindiro byayo ku Burusiya ifite gahunda yo kubusenya.
Ndagirango mbamenyeshe ko igihugu cyanjye, gifite zimwe mu ntwaro ziteye imbere cyane OTAN idafite ,kandi Kugirango twirinde imigambi yanyu mibisha mufitiye Uburusiya ,tuzakoresha uburyo bwose dufite kandi namwe muzi neza ko tubarusha.
Ntago ndi gukabya namwe ubwanyu murabizi”
Perezida Vladimir Putin yarangije abwira Otan ,ko ibibi bifuriza Uburusiya bishobora kubahindukirana bakisanga aribo byagezeho.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Yakoze cyane kubabwiza ukuri bariya bicinyi bakoloniza isi
Tujye twibuka ko Hitler ajya koreka isi yose muli 1939,ni uku byatangiye.Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba cyane.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.
Ibyo niterabwoba byimigambi ya muntu bihabanye nibyo IMANA yagennye ku muntu bareke kwishongoranaho isi nibiyirimo niby’ Uwiteka