Komite ishinzwe Amahoro n’Umutekano mu mutwe wa M23 , yatangaje ko amasomo ku banyeshuri agomba gutangira ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023 mu duce twose igenzura.
Mu itangazo iyi komite yashyize hanze , rivuga ko abayabozi b’ibigo by’amashuri basabwa kuba bari ku bigo byabo ndetse ko n’ababyeyi basabwa kohereza abana kwiga.
Kuwa 2 Gashyantare 2023 Umutwe wa M23 wigaruriye agace k’ingenzi ka Kilolirwe .
Agace kamwe ka Kilolirwe gahereye muri Teritwari ya Rutshuru mu gihe akandi kari muri Teritwari ya Masisi mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Goma.
Kuwa 3 Gashyantare 2023 ,Umutwe wa M23 wafashe umusozi wa Kicwa uherereye muri teritwari ya Rutshuru.
Umusozi wa Kicwa ni ingenzi cyane kuko uha M23 ubugenzu bw’umuhanda uhuza Kitshanga na Sake.
Ibi bivuze ako abatuye mu mujyi wa Goma badashobora kugera mu gace ka Kitshanga -Mweso-Gashuga- pinga – batabiherewe uburenganzira na M23.
M23 igenzura ibice bitandukanye birimo Umujyi wa Bunagana yafashe muri Kamena 2022, aho yirukanyemo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zigahungira muri Uganda.
M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe ku rugamba, ihanganye n’ingabo za Congo n’abafatabikorwa bazo barimo umutwe wa FDLR u Rwanda , Mai Mai ,Nyatura ndetse n’abacancuro b’Abarusiya bitabajwe na Perezida Tshisekedi.