Hage Geingob wayoboraga Namibia yitabye Imana ejo taliki 4 Gashyantare 2024, Perezida Paul Kagame akaba yagize icyo avuga ku butwari bwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yazirikanye ubutwari bwa Hage Geingob wayoboraga Namibia, witabye Imana tariki ya 4 Gashyantare 2024.
Nk’uko bitangazwa n’Ibiro bya Perezida wa Namibia ni byo byemeje aya makuru, bisobanura ko yapfiriye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu murwa mukuru, Windhoek.bivuga ko yari amaze ibyumweru bibiri gusa asanzwemo indwara ya kanseri.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa wa mbere Taliki 5 Gashyantare 2024 yihanganishije umugore wa Geingob, Monica Geingos, n’abaturage ba Namibia, aboneraho kuzirikana ubutwari bwaranze uyu Mukuru w’Igihugu.
Yagize ati: “Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, umuryango we wose n’abaturage ba Namibia ku bwo kubura umuvandimwe n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.”
“Imiyoborere ye binyuze mu rugamba rwo kubohora Namibia, gukorera abantu be ataruhuka n’umuhate wo mu guhuza Afurika bizibukwa kugeza mu biragano bizaza.”
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com