U Rwanda n’Uburusiya byasinyanye amasezerano yo kubaka ikigo gishya mu Rwanda kizigisha ibya siyansi n’ikoranabuhanga bya nikeleyeri.
Amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri Claver Gatete ushinzwe ibikorwa remezo na Alexei Likhachev, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Nukeleyeri kitwa Rosatom.
Ayo masezerano yasinyiwe mu mugi wa Sochi ahamaze iminsi ibiri hateraniye inama yahuje Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin n’abakuru b’ibihugu by’Afurika. Igamije kwongera ubutwererane hagati y’Uburusiya n’Afurika .
Mu ijambo yabwiye abahagarariye ibihugu byose by’Afurika uko ari 54 bateraniye mu mugi wa Sochi uri ku nkengero z’inyanja y’umukara ko yifuza ko ubuhahirane butanga umusaruro wa miliyari 20 z’amadolari buri mwaka bwakwikuba incuro ebyiri mu myaka enye cyangwa eshanu iri imbere.
Mu ijambo yavugiye muri iyo nama Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagarutse ku mubano hagati y’igihugu cye n’Uburusiya. Yashimangiye ko u Rwanda rwishimira ubutwererane butagira amakemwa mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu by’itumanaho, ubushakashatsi muri siyansi, n’isoko nshya y’ingufu Uburusiya bufitemo ubunararibonye.
Ubwanditsi