Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Ububiligi buranegura cyane icyifuzo cy’abashyikirana na federasiyo yo kuzamura imyaka ya pansiyo ya gisirikare igakurwa kuri 56 ikagera kuri 57 kuva 2025.
Ni ibikubiye mu mpapuro icyenda zahawe abashyikiranye muri iyi mpeshyi. Ubwunganizi buvuga ko bwumva ibyo sosiyete iteganya, ariko yanzura ko ibyifuzo biriho “bizagira ingaruka zikomeye” ku kuvugurura no kongera kubaka ingabo.
Birashoboka ko uwo mwanzuro wakorwa gusa abarebwa nawo barinubira icyo cyemezo.
Bakomeza bavuga ko bishobora gutera imyigaragambyo cyane ko haba hari n’abafite ibibazo by’uburwayi Ari ngombwa ko bahabwa ikiruhuko.
Bakomeza Kandi bibaza niba bazongererwa umushahara nk’abandi bayobozi bari mu nzego zo hejuru.Bizabyara kandi imyigaragambyo ikomeye, demotivation na demobilisation, nkuko ubuyobozi bukuru bubitangaza.
Bakaba batanga ubwunganizi basaba guverinoma kudashyira ingamba zihariye muri gahunda yabo, ahubwo ko bagendera ku rwego rushya ku basirikare n’abasivili bakorera mu Gisirikare.
Rwanda tribune.com