ADEPR kuzareba no kubashumba baza Paruwase bahawe izo nshingano batazi gusoma no kwandika
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko bwakuyeho urwego rw’itorero ry’Akarere n’urwego rw’Ururembo rwari rusanzweho mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abayoboke ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe na RGB.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Pastor Ndayizeye Isaie uyobora Komite y’inzibacyuho ya ADEPR, hahise hanashyirwaho indembo nshya zahawe inshingano zo guhuza ibikorwa byakorerwaga ku turere no ku ndembo zakuweho.
Izi ndembo nshya zavuye kuri eshanu zari zisanzwe, ziba icyenda ari zo: Kigali, Gicumbi, Muhoza, Rubavu, Gihundwe, Huye, Nyabisindu, Ngoma na Nyagatare.
Ni impinduka za mbere zikozwe na Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR imaze amezi abiri ihawe inshingano zo gusubiza ku murongo iri torero ryakunze kuvugwamo uruhuri rw’ibibazo mu bihe byatambutse.
Mu ibaruwa yo ku wa 23 Ukuboza 2020 yasinyweho n’Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, igaragaza ko iki cyemezo cyafashwe gishingiye ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ishyiraho komite nshya y’inzibacyuho muri ADEPR ifite inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.
Aya mavugurura agomba gukorwa mu miyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.
Ikomeza ivuga ko Komite y’Inzibacyuho ishingiye ku isesengura yakoze nyuma y’ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abanyetorero, inashingiye ku byavuye ku bugenzuzi bwakozwe ku mikorere n’imiyoborere by’itorero igasanga urwego rw’akarere rwari rusanzweho n’ururembo rwari rusanzweho bifite inshingano zimwe.
Kandi, imikorere yazo idafasha itorero kugera ku nshingano ahubwo bikaba umutwaro kuri ryo, ‘komite y’inzibacyuho ikuyeho urwego rw’itorero ry’akarere n’urw’ururembo rwari rusanzweho’.
Mu rwego rwo kugeza itorero ku ntego zaryo iyi komite, yashyizeho ururembo ruvuguruye ruzahurizwamo inshingano zari zisanzwe muri izo nzego zombi zakuweho.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi iby’Amadini basanga hariho inzego zashyizweho na Komite yacyuye igihe ya Bishop Sibomana yungirijwe na Bishop Tom Rwagasana,izi nzego zikaba zaragiye zishyirwaho nta bushishozi bubayemo ahubwo ari nko guhangira abantu imirimo kuko Umushumba w’Itorero ry’Akarere nta bikorwa bihambaye yakoraga uretse kuryoha mu modoka nziza no guhembwa agatubutse,ahubwo ugasanga Abayobozi b’itorero bahora banyunyusa imitsi y’Abakiristo.
Umwe mu ba Kristo baganiriye na Rwandatribune.com utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko muri aya mavugurura iyi komite yazareba no ku bashumba ba za Paruwase bashyizweho n’iriya Komite ya Tom Rwagasana,hadashingiwe k’umuhamagaro ahubwo,baribanze kuba afite, mu mufuka ndetse no gushobuja,uyu mu Kiristu wo muri ADEPR ya Muhoza yagize ati:ni gute uha inshingano Umuntu utazi gusoma no kwandika ukamugira Umuyobozi wa Paruwase wunva yageza iki kubo ayoboye koko?ibyo si amarangamutima!ati:turasaba Ubuyobozi bushya kuzareba kuri icyo kibazo.
Ubwanditsi