Mubiganiro n’itangazamakuru abagize Sosiyete sivile bo muri Kivu y’amajyaruguru na Ituri bashinje ubuyobozi bwa Gisirikare bwashyizweho muri Kivu y’amajyaruguru na Ituri kwigarurira imitungo ya Leta ndetse bagatangira no kugurisha ibi banza bya Leta byari biteganijwe kubakaho amavuriro, amashuri ndetse n’inbibuga by’umupira.
Ibi byose byatangajwe n’aba bayobozi bari bari kumwe n’abaharanira uburenganzira bwa Muntu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga,hamwe n’abahagarariye urubyiruko rwa komini ya Goma na Karisimbi, aho aba bayobozi bavuze ko ibibanza birenga 30 byo mu mujyi wa Goma byamaze kugurishwa, ndetse abari basanzwe bakorera muri ibyo bibanza bagatangira guterwa ubwoba n’abasirikare baba bari kubirukana.
Si ibi gusa kuko hari ahagombaga kubakwa ibigo by’amashuri hamaze kugurishwa ndetse kugeza ubu hakaba haratangiye kubakwa na ba rwiyemeza mirimo.
Abanyamakuru bashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’intara bubivugaho bagerageje kujya aho umuyobozi w’intara Jenerali Costa Ndima akorera abarinzi be banga ko hagira uwinjira kandi no kuri Telephone ntiyagira icyo asubiza.
Aba bayobozi hamwe n’abaturage basabye ko imitungo ya Leta yigaruriwe yasubozwa dore ko hari n’ibibuga byakinirwagaho n’abana kugeza ubu bakaba babyirukanweho.
Umuhoza Yves