Ubuyobozi bwa M23 bwashize ukuri hanze, kubivugwa ku mugaba mukuru w’uyu mutwe, Major Gen Sultan Makenga.
Nibikubiye mu butumwa bwanditse umuvugizi wa M23 yashize hanze akoresheje urubuga rwa x, buvuga ku itangazo ubwo butumwa bwa Kanyuka bwise ibinyoma byambaye ubusa.
Iri tangazo M23 ivuga ko ari kinyoma ryavugaga ko Gen Sultan Makenga yasimbuwe n’undi musirikare ufite ipeti rya Colonel.
Iri tangazo rikaba ryari ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranya mbaga kuri iki Cyumweru tariki ya 23 kamena2024, ryavugaga ko ihuriro rya AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, “ku bwubusabe bwinshi bw’abafatanya bikorwa bacu, umugaba mukuru Gen Sultan Makenga yahagaritswe ku nshingano ze.”
Iri tangazo ry’itiriwe AFC, ryavugaga kandi ko Gen Sultan Makenga yahagaritswe kubera amakosa anyuranye arimo gukoresha nabi umutungo w’iri huriro, no kunyereza amwe mu mafaranga yaryo ndetse ngo n’imitegekere y’igitugu.
Rikomeza rivuga ko ku bw’iyi mpamvu, nyuma yo guhagarika Gen Sultan Makenga, hashyizweho Col Innocent Kaina kumusimbura ku mwanya w’umugaba mukuru wa M23 ku rwego rwa gisirikare.
Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, bwamaganye iby’iri tangazo, buvuga ko ari ikinyoma cya mbaye ubusa, nk’uko bwana Kanyuka umuvugizi wayo yabivuze.
Yagize ati: “Itangazo riri gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga rivuga ku ishyirwaho ry’umugaba mukuru mushya wa ARC/M23 ni ikinyoma kibi.”
Yakomeje agira ati: “Iri tangazo ryahimbwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu mugambi wabwo wo kuyobya uburari ku bushobozi buke bwabwo ndetse no gushira ukuri ku biri kubera ku rugamba ndetse no kubanyapolitiki ba AFC/M23 mu biganiro byimishikirano.”
Yanasobanuye ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bugamije kuzamura umwuka wo kuyobya uburari kugira ngo bukomeze gushyira mu kaga igihugu.
Ati: “Turasaba abantu bose kutita no kudaha agaciro ibinyoma by’ibihimbano, ahubwo bakishakishiriza ukuri, banyuze ahantu hemewe.”
Umuvugizi wa M23 mu by’agisirikare , Lt Col Willy Ngoma, mu nyandiko ze akunze gushira hanze akoresheje urubuga rwa x, akunze gutangaza ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bukunda kuvuga ibinyoma, ko kandi ari intwaro bwakunze gukoresha cyane muri iyi ntambara ibahanganishije mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Bityo ko batazayobya benshi ko hubwo bazayobya n’ubundi abayobye.
Rwandatribune.com