Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n’umuterankunga wayo, SKOL, ku masezerano mashya nyuma y’ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020.
Mu minsi yashize nibwo Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) rwatangaje ko ibiganiro bikomeje kugenda neza hagati yarwo na Rayon Sports.
Ibi ariko byabaye nk’ibihagaze kubera kudahuza mu buyobozi bw’ikipe, byatumye Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports (irimo abaganiraga na SKOL) ihagarika Komite Nyobozi y’ikipe ku wa Mbere.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko kuri uyu wa Gatatu guhera saa 17:00 kuri SKOL mu Nzove, habereye ibindi biganiro bya nyuma byibanze ku kumvikana ku masezerano mashya yaherukaga kwemeranywaho n’impande zombi.
Nyuma yo gusanga abagize Komite nshya yashyizweho n’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports ngo bacunge ikipe, babifitiye ububasha, impande zombi zemeranyijwe ko amasezerano azasinywa ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020.
SKOL yemeye kuzamura ibyo yahaga Rayon Sports buri mwaka birimo amafaranga (aho yari isanzwe iyiha miliyoni 66 Frw ku mwaka), imyambaro (yari isanzwe ihabwa agaciro ka miliyoni 20 Frw), ikibuga cy’imyitozo, amacumbi y’abakinnyi, akabari n’icyokezo n’ibindi bikorwa impande zombi zifatanyamo.
Kuba Rayon Sports yamaze kumvikana na SKOL bivuze ko ikibazo cy’amikoro muri iyi kipe kigiye gushyirwaho akadomo ndetse andi makuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, abakinnyi bazahura n’ubuyobozi buri wese akavuga icyo agombwa n’ikipe kugira ngo ibibazo bikemuke.
Rayon Sports iheruka guhemba muri Mutarama 2020, imaze gutakaza abakinnyi barimo Iradukunda Eric waguzwe na Police FC, Irambona Eric na Kimenyi Yves, bombi baguzwe na Kiyovu Sports.
Kuri uyu wa Gatatu, Umunya-Mali Oumar Sidibé na Rugwiro Hervé bagiranye ibiganiro na Kiyovu Sports hafi yo kuyisinyira mu gihe na Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, yongeye kuganira na Police FC.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari batangiye gutekereza kuyivamo nyuma y’uko batabonye ibyo bagombwa byose birimo n’amafaranga bemerewe ubwo bagurwaga.
Hategekimana Claude