Perezida wa Repubuliaka ya Seychelles, Wavel Ramkalawan, yavuze imyato ndetse agaragaza Perezida kagame nk’Umuyobozi w’intangarugero wagejeje byinshi u Rwanda ku ntambwe ishimije no ku mu gabane w’Afurika muri rusange .
Perezida Ramkalawn, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 28 Kamena 2023 ,mu ruzinduko Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame, bagiriye muri Repbulika ya Sychelles, mu rwego rwo kwifatanya n’iki gihugu, kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 kimaze kibonye ubwigenge.
Yagize ati:” Ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ni intangarugero muri Afurika kandi iki ni ikimenyetso kigaragarira abatuye isi bose ko Afurika ifite abayobozi beza.”
Yakomeje agira ati:” Ndagushimira ku giti cyanjye ku bw’ubuyobozi bwawe atari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no kuba uri Umuyobozi ku rwego mpuzamahanga.Uri urugero ku isi yose rw’uko Afurika ifite abayobozi bakomeye. Wayoboye igihugu cyawe mu gihe cyanyuraga mu bikomeye byinshi none uyu munsi u Rwanda, ni kimwe mu bihugu bitekanye ku rwego rw’isi kandi turashaka gukurikiza urugero rwanyu.”
Perezida Wavel Ramkalawan, yakomeje ashima u Rwanda ku kuba rugiye fungura uruganda rukora inkingo muri uyu mwaka, ndetse ko ari indi ntambwe ikomeye kuri uyu mugabane w’Afurika, kuko ibijyanye n’imiti n’ibikoresho mu buvuzi , bisanzwe biwuhenda cyane .
Perezida wa Sychelles yanagaragaje u Rwanda nk’igihugu gikomeje gutera intambwe ifatika mu by’umutekano, ashima umusanzu rwatanze mu bindi bihugu nka Mozambique, centre Afurika n’ahandi byatumye ibintu busubira mu buryo.
Yongeyeho ko igihe Perezida Kagame yari ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahaye icyizere uyu mugabane.
Ati: “None turacyakurikira icyerekezo cyawe kijyanye n’icyo Afurika ikeneye, atari mu kwihaza ubwayo byonyine ahubwo no mu gucecekesha imbunda, kubungabunga ibidukikje, mu nzego z’ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.”
Perezida Ramkalawan yashimangiye ko igihugu , kizakomeza ubufatanye n’u Rwanda mu by’ubutabera aho abaturutse muri iki gihugu ,bashobora kuzajya baza gukurikira amasomo mu ishuri ryigisha amategeko mu Rwanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com