Ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’abatutsi mu mujyi wa Goma, biri gufata intera, aho ubu bakomeje guhigwa bukware ku buryo bari kwihisha.
N’ubusanzwe guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bimaze kumenyerwa muri Congo ariko noneho byongeye gufata intera kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023.
Kuri uyu munsi ni bwo imyigaragambyo yafashe indi sura, bamwe mu Banyekongo bo mu mujyi wa Goma bigabiza imihanda bamagana M23 ndetse n’abanyekongo b’Abatutsi bashinja kuba ibyitso by’uyu mutwe.
Ibi bikorwa byaje gukomeza gukura kuri uyu wa Mbere kuko abanyekongo bari babirimo, baje no kwigabiza inyubako z’Abatutsi bakazisenya ndetse ntibanatinya n’inzu z’Imana zisengerwamo n’Abatutsi, baziraramo barazisahura.
Amakuru aturuka muri uyu Mujyi wa Goma, aravuga ko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ubu bari kwihisha, aho bamwe bagumye mu nzu zabo, mu buriri, abandi bakajya gushaka aho bihisha.
Umunyenshuri wo mu bwoko bw’Abatutsi wo muri uyu mujyi wa Goma yagize ati “Abigaragambya bari guhiga Abatutsi mu nsisiro zinyuranye kugira ngo babagirire nabi.”
Umutwe wa M23 wakunze gutanga intabaza ku muryango mpuzamahanga, uvuga ko Abatutsi bari gukorwa Jenoside ariko umuryango mpuzamahanga wakomeje kubirenza ingohi.
RWANDATRIBUNE.COM