Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga Leta yasubijeho ishami ry’ubuvuzi mu mashuri yisumbuye,iyi gahunda ikazatangira muri Nzeri 2021
Mu rwego rwo kongera umubare w’abaganga Minisiteri y’ubuzima igiye gutangiza ibigo bitanu bizatanga amasomo y’ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye,guhera mu mwaka wa 4 kugeza mu wa 6,mu gihe hari hasize imyaka irenga 18 rivanyweho.
Mu kiganiro yagiranye na RBA Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’urwego rw’ubuzima ,Bwana Dr.Patrick Ndimubanzi yagize ati:kera babaraga umuganga umwe ku baturage ibihumbi icumi,ubu siko bimeze babara umuforomo 1 n’umubyaza 1 ku baturage 1000,kugeza dufite ¼ cy’abo twagombye kugira.
Bityo rero mu rwego rwo kongera umubare hafashwe icyemezo cyo kugarura ishami ry’ubuforomo ,ububyaza no gusinziriza(gutera ikinya), mu mashuri yisumbuye,aho bazajya batangira kubyiga uhereye mu mwaka wa 4,kugeza mu mwaka wa 6,byaba ngombwa bakazakomeza muri Kaminuza,Leta ikaba ishaka gutangiza ibigo bigera muri bitanu,iyi gahunda iratangirana n’umwaka w’amashuri muri Nzeri 2021.
iyi gahunda kandi izaza kuziba icyuho cy’umubare muke warangizaga buri mwaka Koreji y’ubuvuzi ,aho yasohoraga abanyeshuri barangije kwiga ibijyanye n’ubuforomo n’ububyaza bagera kuri 300 na 400 ku mwaka,mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko benshi mu bagenda barangiza mu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza atari byo bakora,bamwe bava muri uwo mwuga wabo, bakajya kwishakira ubundi buzima.
Mwizerwa Ally
Ije yarikenewe rwose
Hari igihe imyanzuro imwe n’imwe ifatwa hatitawe kungaruka byagira Kandi byaragaragaraga ko abaforomo Ari bake cyane cyane muri leta kandi ntifite budget yo guhemba abaforomo Bose b’urwego rwa kaminuza.
Igitekerezo kw’iyingingo Aho gushinga ibigo bishya byigisha igiforomo nibasubizeho ibyabikoraga birahari kandi biracyafite ibikoresho ahubwo babitere inkunga.
Nka Gitwe,Mugonero,Ruli,kandi bafate nk’ibigo icumi Aho gufata bitanu gusa .ikindi musubizeho za dispensaire biriya ngo byuko disp zihinduka clinic mujye mumenya ko ubushobozi bwo guhemba umudocteur bitoroshye.
Babanje se bagaha imyanya abatari babona akazi kd bararanfije.
Thx
Ni byiza kongera abaforomo, Ariko ababishinzwe barebe no ku kibazo cy abarangiza kwiga ntibabone akazi kandi igihugu cyibakeneye, Kibogora, Ruri, UR, Gitwe hose baba bahari bafite license ariko dossiers zabo zaheze Minisante