Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Buganda (Katikiro) Charles Peter Mayiga yanenze Leta ya Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutorerwa manda ya Gatandatu ariko akavuga ko abo mu bwoko bw’Abaganda, batoye bakurikije ubwoko, ingingo yaguye nabi NRM mu matora y’abadepite.
Katikiro Mayiga avuga ko kuba muri Buganda baratoye cyane National Unity Platform ya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine nta kibazo kirimo. Gusa Mayiga wari witabiriye amatora yo mu nzego z’ibanze ahitwa Lweza muri Wakiso, yaciriye ku mayange NRM impamvu yatumye batayitora.
Aba NRM barimo na visi-perezida Edward Ssekandi n’abaminisitiri batakaje imyanya ku buryo bugaragara.
Museveni ku Cyumweru avuga ku gukubitwa inshuro na NUP, yari yagize ati “Aho kugira ngo barebe uko hakemurwa ikibazo cy’ubukene, bagaruye bimwe by’amoko. Ngira ngo mwarabibonye muri Buganda nk’urugero.”
Mu kuvuga kuri ibi, Mayiga yavuzeko hari impamvu NRM yatsinzwe muri Buganda. Ati “Muri Buganda hari ibintu byatumye batora uko babikoze. Urugero ni nk’ ubuzima, uburezi, ubukene, ibura ry’akazi, imihanda, ubukene, kwamburwa ubutaka n’ibindi.”
Mayiga avuga ko bamaze imyaka 30 basaba ishyirwaho rya guverinoma igizwe na za Leta ariko ntibikorwe. Ibyo ni ibintu abo muri NRM bagomba kugira icyo bakoraho, aho kwibasira Abaganda.
Yikomye Museveni ku gutunga agatoki Abaganda kuko hari n’ahandi nka Busoga na Busia batatoye NRM. Ati “Ni bibi ku bumwe bw’abatuye igihugu.”
Yavuze ko mu burengerazuba nabo batoye NRM bityo ko Abaganda nta sakirirego bakoze batora NUP. Ati ” Ankole ntibatoye NRM cyane? ntabwo wavuga ko harebwe ubwoko mu gutora, igikenewe ni ukureba ibibazo abturage bacu bahanganye nabyo.”
Hari amakuru ko abacurabwenge bo muri NRM bizera neza ko Buganda na Kiliziya Gatolika muri Uganda bashyigikiye Bobi Wine, we yigeze no kubigarukaho. Bakeka ko haba hagiye kugaruka icyitwa Ganda Nationalism.
Hari n’andi avuga ko Kabaka Mutebi atishimiye iyicwa ry’abayoboke be mu kaduruvayo kabaye mu minsi ishize, abagera 54 bakabigwamo.
Ibi chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko ari inkomyi ku mubano w’Ubwami bwa Buganda buyobowe na Kabaka Muwenda Mutebi II na Leta ya Museveni w’Umunyankole. Ibi ni mu gihe Mengo na Kampala batarebana neza kuva mu 2009.